Salax Awards ni ibihembo bimaze kubaka izina mu ruhando rw'imyidagaduro hano mu Rwanda, bigenerwa abahanzi bitwaye neza buri mwaka, byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2009. Icyakora mu myaka itatu ishize byasaga n'ibyahagaze ba nyir'ubwite bo bagahamya ko byahagaritswe no kubura ubushobozi bwo gukomeza kubikora.
Nyuma y'uko habonetse kompanyi yiteguye gutegura neza Salax Awards ariyo AHUPA yagiranye amasezerano na Ikirezi Group bemeranya ko AHUPA ariyo igiye gutegura Salax mu gihe cy'imyaka itanu ishobora kongerwa, iki gihe hahise hatangazwa StarTimes nk'umuterankunga mukuru w'ibi bihembo bigenerwa abahanzi. Mu minsi ishize hashyizweho uburyo abaturage, abanyamakuru bose bahitamo abahanzi bumva ko bazahatanira ibi bihembo.
AHUPA niyo yatsindiye gutegura Salax Awards
Nyuma yo kubatora, kuri ubu abahanzi bashyizwe mu byiciro 9 bamaze gutangazwa hakaba hatangiye n'amatora ku buryo batanu ba mbere muri buri cyiciro aribo bazahita babona itike yo gutangira guhatanira ibi bihembo byamamaye mu Rwanda. Ibi byiciro bihatanirwa ni Best Male, Best Female, Best Group,Best R&B Artist, Best Afrobeat Artist, Best Upcoming Artist, Best Gospel Artist, Best Hip Hop Artist na Best Culture and Traditional Artist.
Ibi byiciro byose bikaba bihataniramo abahanzi 10 usibye mu cyiciro cy'amatsinda aho ho hahatana 7 bitewe n'ubuke bwayo. Gutora abahanzi ku buryo babasha kwinjira muri 5 bahatanira ibihembo birakorwa binyuze ku rubuga rwa salaxawards.rw ndetse n'ubutumwa bugufi wohereza ukoresheje telefone aha ukaba wandika ijambo Salax ugasiga akanya ugashyiraho code ya buri muhanzi noneho ukohereza kuri 9092.
Urugero rw'uko no mubindi byiciro byifashe...
Gutora aba bahanzi bagomba kwinjira muri batanu ba mbere biratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019. Byitezwe ko nyuma y'aya matora atazamara igihe kinini dore ko azarangira tariki 8 Gashyantare 2019, hazaba hamenyekanye abahanzi batanu muri buri cyiciro bazongera bagatorwa bundi bushya hashakishwa uwegukana igikombe muri buri cyiciro. ibi bikombe bikazatangirwa mu birori biteganyijwe tariki 29 Werurwe 2019.
Ibyo biciro birimo
abahanzi batandukanye:
Umuhanzi witwaye neza
muri R&B:
Bruce Melody, Social Mula, Safi Madiba, Buravan, King James, Yverry, Christopher, Edouce, Peace Jolis, Aime Bluestone
Umuhanzi witwaye neza
mu bari n’abategarugori:
Charly na Nina, Oda Paccy, Young Grace, Marina, Ciney, Cassandra, Queen Cha, Phiona Mbabazi, Allioni na Alyn Sano
Umuhanzi witwaye neza
muri Afrobeat:
Mico The Best, Uncle Austin, M1, Davis D, Sintex, Eric Senderi, Rafiki, Dj Pius, Mc Tino, Danny Vumbi
Umuhanzi witwaye neza
mu ndirimbo zihimbaza Imana:
Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Ezra Joas, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Bosco Nshuti, Gentil Bigizi, Ivan D, Theo Bosebabireba
Umuhanzi witwaye neza
mu njyana gakondo:
Jules Sentore, Clarisse Karasira, Jaba Star, Deo Munyakazi, Mani Martin, Jodas Sengabo, Nicky Dimpoz, Sophia Nzayisenga, Ignace Nyirinkinda, Nsengiyumva François
Umuhanzi witwaye neza
muri Hip Hop:
Green P, Riderman, Mukadaff, Jay Polly, Khalifan, Bull Dogg, Lil G, Jay C, Amag The Black, Mr. Kagame
Umuhanzi witwaye neza
mu bakizamuka:
Sintex, Marina, Cassandra, Andy Bumuntu, Mukadaff, Alyn Sano, Asinah Erra, Victor Rukotana, Safi Madiba, Buravan
Itsinda ryitwaye
neza:
Trezzor, Urban Boys, Active, Yemba Voice, The Same, Super Brothers, Just Family
TANGA IGITECYEREZO