Kigali

Ubushakashatsi: Kuki hari bamwe bakomeza kunanuka kandi barya neza ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/02/2019 12:44
0


Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bavuga ko bavumbuye ibanga rituma abantu bamwe bakomeza kuba bananutse cyangwa bagakomeza kugira urubavu ruto (bimenyerewe nko kuba kuri "taille"), mu gihe abandi bo babyibuha biboroheye.



Ubushakashatsi bushya bugaragaza abantu baba baturuka mu muryango umwe baba bafite uturemangingo tuba duhuje byinshi, ibishobora gutuma bahuza byinshi. Itsinda ry'abakoze ubu bushakashatsi ku gituma bamwe bakomeza kunanuka kandi barya neza ibyuje intungamubiri byanatera umubyibuho bamwe , baturutse mu bihugu byo ku isi bitandukanye. 

Mu myaka ibarirwa mu macumi ishize ya vuba, abashakashatsi bavumbuye impinduka mu ngirabuzima-fatizo zibarirwa mu magana zituma umuntu ashobora kugira umubyibuho ukabije ariko hagiye hitabwa gacye cyane ku ngirabuzima-fatizo zituma umuntu agira urubavu ruto.

Aba bavuga ko ibi bishyigikira igitekerezo cyuko, ku bantu bamwe, kugira urubavu ruto biterwa ahanini no kuba baragize amahirwe yo kugira ingirabuzima-fatizo (genes) bakuye ku bo bakomokaho, kurusha kuba byaterwa n'indyo iboneye yabo cyangwa se imibereho yabo. Aba bashakashatsi basanze kandi ko abantu bafite umubyibuho ukabije biba bishoboka cyane ko baba bafite ingirabuzima-fatizo zifite aho zihuriye no kugira umubyibuho ukabije.

Hagati aho, ubu bushakashatsi bwasanze abantu b'urubavu ruto baba bafite ingirabuzima-fatizo nke zijyanye n'umubyibuho ukabije, ndetse bakanagira impinduka mu duce tw'ingirabuzima-fatizo duherutse kugaragazwa ko hari aho duhuriye no kuba umuntu ananutse ariko bitavuze ko hari ikibazo cy'ubuzima afite.

Kwihutira gucira abandi urubanza

Profeseri Sadaf Farooqi wigisha kuri Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza akaba ari na we wayoboye itsinda ry'aba bashakashatsi, yasabye abantu kujya birinda kwihutira gucira abandi urubanza bijyanye n'ingano y'ibiro byabo. Uyu muganga avuga ko kunanuka ntaho bihuriye nuko bitwara neza, cyangwa kugira umutima mwiza, kurusha abandi nk'uko bamwe baba bashaka kubyumvikanisha.

Profeseri Tom Sanders wigisha iby'indyo n'imirire kuri Kaminuza ya King's College London nayo yo mu Bwongereza, yavuze ko ubu ari benshi mu bafite umubyibuho ukabije bawugira bamaze gukura kandi bifite aho bihurira n'aho kuba hatuma byoroha kugira umubyibuho ukabije, kwicara cyane no kudakora siporo no kurya ibiryo byinshi bitera imbaraga.

Inama zitangwa n’abaganga

Impuguke mu by'ubuzima zivuga ko uko waba uteye kose cyangwa uko ingirabuzima-fatizo zawe zaba zimeze kose, inama bakomeza kujya ku kugira ubuzima buzira umuze ari ugukora imyitozo ngororangingo iri mu rugero ikabangikanywa n'indyo yuzuye.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND