RFL
Kigali

Bobosky yashyize hanze indirimbo ‘Byina’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/02/2019 8:55
4


Umuhanzi Rukundo Gildas ukoresha izina rya Bobosky mu muziki yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Byina’. Iyi ndirimbo igizwe n’iminota 4 ndetse n’amasegonda 45’.



Bobosky avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto atangiriye mu ishuri ry’abana ryo ku cyumweru bakunze kwitwa ‘Sunday School’. Amaze gushyira hanze indirimbo ‘Burundu’, ‘Ninde’ zikorewe mu ngata n’indirimbo ‘Byina’ yakorewe na Jimmy Pro.

Yabwiye INYARWANDA ko ashaka gukora umuziki nk’umwuga kuko ari ibintu akora abikunze kandi abishoboye’. Yavuze ko iyi ndirimbo yise ‘Byina’ atari iyo kubyina gusa ahubwo ko ‘ikubiyemo n’ubutumwa bugenewe urubyiruko muri rusange’.

Yunzemo ko iyi ndirimbo yayanditse agamije kwibutsa abantu ubwiza bw'imbyino nyarwanda ndetse n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda. Yongeraho ko kuba iyi ndirimbo yayishyira hanze imaze kwakirwa neza n’abantu benshi.

Bobosky washyize hanze indirimbo nshya yise 'Byina'.

UMVA HANO INDIRIMBO 'BYINA' YA BOBOSKY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kameger@gmail.com5 years ago
    Woauu courage Musaza, ndemeye kabisa
  • Kudwa Aliane 5 years ago
    Wau nice song kbsa, courage cyane
  • Uwase bella5 years ago
    Ni nziza vraiment keep it up!
  • NIKUZE5 years ago
    Courage bro,nice song Imana ikomeze igushyigikire.





Inyarwanda BACKGROUND