Kigali

Bruce Melodie na Charly&Nina babuze mu gitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio cyasojwe mu gicuku-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/02/2019 10:52
1


Abahanzi Bruce Melodie na Charly&Nina babuze mu gitaramo cyo kunamira nyakwigendera Mowzey Radio witabye Imana tariki 01 Gashyantare 2018. Iki gitaramo cyateguwe na 1K Entertainment cyari cyigamije guha agaciro no kwibuka ibihangano by’igikundiro yasize akoze akiri ku Isi y’abazima.



Umunyamuziki Mowzey Radio wahoze mu itsinda rya Goodlyfe ari kumwe na mugenzi we Weasel, urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi. Abahanzi bo mu Rwanda, bamenye Radio baraye bahuriye mu gitaramo gikomeye cyo kumwibuka cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 01 Gashyantare 2019, kibera Wakanda Villa, gisozwa mu gicuku.  

Iki gitaramo cyaririmbyemo Muyombo Thomas [Tom Close], Kid Gaju, Rukabuza Rickie[Dj Pius], Uncle Austin, Sintex, Amalon ndetse na Safi Madiba, bafashijwe n’itsinda ry’abaririmbi n’abacuranzi Symphony Band.  

Charly&Nina ndetse na Bruce Melodie bari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba ntibabashije kuhagera, gusa Dj Pius wateguye iki gitaramo abinyujije muri 1k Entertainment, yabwiye INYARWANDA, ko Bruce Melodie yari afite igitaramo Musanze byamugoye kugera i Kigali, avuga ko umwe mu itsinda rya Charly&Nina arwaye.

Abajijwe kubijyanye n’umuvandimwe wa Radio wagombaga kuza i Kigali muri iki gitaramo, yasubije ko bitamukundiye, ndetse ngo na Weasel yagombaga kuza i Kigali. Yagize ati “ Ni mukuru wa Radio wagombaga kuza ariko nawe yamwibutse iwabo aho bamushyinguye. Yatwiseguye aratubwira ati ‘ubutaha azagerageza’, na Weasel ubwe yagombaga kuza ariko urabizi abantu bamucyeneye ni benshi cyane’.

Yizeye ko umwaka utaha bazaza. Yavuze ko basanzwe bafasha umuryango wa Radio mu buryo butandukanye, ngo Radio yabasigiye umukoro wo gukunda umuryango we biturutse kuburyo yababanishije.  Muri iki gitaramo, aba bahanzi babanye igihe kinini na Radio&Weasel baririmbye indirimbo nyinshi z’iri tsinda mu buryo bwa ‘live’. Ni indirimbo baririmbye bafashwa byihariye n’abafana b’iri tsinda banyuzwe n’ibihangano byabo.

Tom Close yaririmbye indirimbo 'Mama w'abana' yakoranye na Radio&Weasel.

Dj Pius wabanye igihe kinini na Radio, yavuze ko kuririmba indirimbo ze kenshi yumva afashwe n’ikiniga agashaka kurira. Uncle Austin wiganye na Radio, yavuze ko imyaka igera kuri ine yahuriye ku ntebe y’ishuri na Radio wamaze iminsi igera ku icumi aziko Austin ari umwarimu.

Tom Close wakoranye indirimbo na Radio, yavugiye ku rubyiniro ko uyu muhanzi yari yihariye mubyo yakoraga byose. Yongeraho ko yarangarwa n’urukundo rwinshi. Safi Madiba yavuze ko Radio amuzi nk’umuhanzi w’umuhanga waharaniye gusangiza ubumenyi bwe abandi bahanzi.

Dj Pius avuga ko kenshi amarira azenga mu maso iyo aririmbye indirimbo za Radio.

Moses Nakintijje Ssekiboggo [Mowzey Radio] yasize akoze alubumu ‘Moses The Great’ itarashyirwa hanze. Yavutse mu muryango w’abana batanu, niwe wari ufite inshingano zikomeye zo kwita ku bavandimwe be, abana be ndetse n’abagore be batatu barimo Lilian Mbabazi, Jennifer ndetse na Lisa.

Yitabye Imana adasoje umushinga wo kubakira inzu umuryango we, gusa uwitwa Bryan White yamaze kuyubakisha ari naho umuryango wae usigaye utuye. Nyina wa Radio yagaragaje agahinda gakomeye ko kubura umwana we, avuga ko kuva yapfa ibintu byasubiye irudubi.

Yagize ati “Sekibogo niwe wadushakiraga umugati niyo mpamvu urupfu rwe runshengura. Abana be ntibasubiye ku ishuri bitewe n’uko babuze amafaranga y’ishuri, abavandimwe be nabo bicaye mu rugo ntacyo bakora kubera Moses nta kintu yadusigiye yewe habe n’inzu uretse indirimbo ze gusa.

Twizeye tuzabona amafaranga indirimbo ze nizishyirwa hanze kandi nizeye ko bizadufasha.”

Radio yitabye Imana ku myaka 33 y'amavuko. Ibizamini by’abaganga byemeje ko yakomeretse ku bwonko. Yakubitiwe mu kabari, mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Yavuriwe mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

AMAFOTO:

Safi Madiba ku rubyiniro.

Kid Gaju wizihizaga isabukuru y'amavuko yaririmbye muri iki gitaramo.

Dj Pius na Amalon ubarizwa muri 1k Entertainment.

Uncle Austin yavuze ko yiganye na Radio imyaka igera kuri ine.

Mc Tino yatunguranye muriiki gitaramo.


Sintex yaririmbye muri iki gitaramo.


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

UMVA HANO INDIRIMBO 'TAMBULA NANGE' YA RADIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KIMENYI5 years ago
    NUMIWE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND