Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryashyizweho akadomo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, ryaranzwe n’udushya dutandukanye. Mwiseneza yambitswe ikamba ricuritse, ibibazo bishira mu duseke, Jolly Mutesi ahabwa urw’amenyo na benshi, ikamba ritangwa mu minsi ibiri n’ibindi byinshi.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryegukanwe n’umukobwa witwa Nimwiza Meghan wari uhagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019. Uyu mukobwa agomba no kwitegurira guhagararia u Rwanda muri Miss World 2019. Ni ubwa mbere kandi kuva iri rushanwa ryatangira muri 2019, umukobwa wiyamamarije i Kigali atsindiye ikamba rya Miss Rwanda.
Iri rushanwa ryagarutsweho cyane kuva ritangiye
kugera ku musozo. Impaka zakuruwe n’umukobwa witwa Mwiseneza Josiane benshi
bifuza ko aba Nyampinga w’u Rwanda 2019. Umunsi wa nyuma w’irushanwa nawo
wasize havuzwe byinshi kugeza n’ubu.
1.Miss Mutesi Jolly yahawe urw’amenyo na benshi nyuma
y’irushanwa:
Uwase Sangwa Odile wari uhagarariye Umujyi wa Kigali
mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yatoye nimero 15 mu bibazo byari mu gaseke,
bivuze ko yagombaga kubazwa ikibazo gifite nimero 15 mu Kinyarwanda ndetse no
mu Cyongereza biba uko.
Mu Kinyarwanda yabajijwe na Uwera Francine wari mu kanama nkemurampaka, icyo yumva ‘cyakorwa kugira ngo ururimi rw’ikinyarwanda rukoreshwe neza’. Yasubije ko hakwiye kwigishwa urubyiruko, gushyiraho uburyo butandukanye kuri Televiziyo bwigisha ikinyarwanda ndetse no gushishikariza abahanzi kuririmba ikinyarwanda.
Miss Mutesi Jolly wari mu kanama nkemurampaka, yabajije mu rurimi rw’Icyongereza ikibazo cya 15, Sangwa Odile, wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019. Mutesi Jolly yasomye ikibazo ageze hagati ku ijambo ‘Girl’ ntiryumvikana neza dore ko wumvaga avuze 'Gaily'.
Odile wabaye igisonga cya kabiri yahuye n'uruva gusenya imbere ya Miss Jolly.
Uyu mukobwa agitangira gusubiza yahise asaba ko bamusubiriramo ikibazo. Mbere yo gusubiramo ikibazo, Miss Mutesi Jolly yabwiye Sangwa Odile gutuza kuko ari ‘uburenganzira bwe’. Uyu mukobwa yagerageje gusubiza biranga, ndetse Jolly amuca mu ijambo amubaza niba yumvise neza ikibazo.
Jolly yongeye gusubiramo ikibazo, ndetse Miss Rusaro Carine wari ukuriye akanama nkemurampaka avuga mu Kinyarwanda asobanurira Uwase Sangwa Odile ko Jolly yashatse kuvuga ‘umukobwa’. Sangwa wari uhataniye ikamba yambaye nimero 16 yumvise ikibazo abona gusubiza.
Nyuma yo kuvuga ijambo ‘Girl’ ntiryumvikane neza mu matwi ya benshi, byakurikiwe n’amashusho yahujwe agaragaza umugore utaramenyekanye amazina agerageza gukosora Mutesi Jolly aho kuvuga ‘Girl’ we ngo yivugiye ‘Gaily’.
2. Miss Anastasie yambitse ikamba Mwiseneza Josiane aricuritse:
Umutoniwase Anastasie wabaye umukobwa wakunzwe mu irushanwa
rya Miss Rwanda 2018 yatanze ikamba ariha Miss Mwiseneza Josiane waryubatse mu
iri rushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Bombi babanje guhoberana, gusa icyatunguranye ni
uburyo Miss Umutoniwase Anastasie yambitse ikamba Mwiseneza Josiane akarimwambika aricuritse. Uyu Miss Josiane ni we wamusimbuye agirwa umukobwa wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ubu
yambaye ikamba rya Miss Popularity 2019.
3.Ikamba rya Miss Rwanda 2019 ryatanzwe mu minsi ibiri:
Meghan yatwaye ikamba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Mutarama 2019
Gahunda y’ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2019, yerekanaga ko umuhango uteganyijwe kuba tariki 26 Mutarama 2019. Umuhango watangiye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, gusa Nimwiza Meghan yambitswe ikamba saa sita n’iminota ibiri z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Mutarama 2019.
Ibi ni nako byagenze ubwo umukobwa witwa Iradukunda Elsa yambikwaga ikamba. Yahawe ikamba rya Miss Rwanda 2017 i saa sita n’iminota 35 za mu gitondo, ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017. Nyamara ibirori byari byatangiye mu ma saa mbiri z’umugoroba ku wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017.
5.Nimwiza Meghan wegukanye ikamba nimero zose yatoye yasanze zabajijwe:
Meghan imbere y'akanama nkemurampaka yasanze ibibazo byose byabajijwe.
Nimwiza Meghan ni we Nyampinga w’u Rwanda 2019. Imbere y’akanama nkemurampaka yahuye n’uruva gusenya ubwo nimero z’ibibazo byose yahitagamo yasangaga byamaze kubazwa.
Meghan yagize ati ‘Ntoye 4 na12.’ Miss Rusaro Carine amubwira ko byamaze gusubizwa, ati’ 12 yabajijwe yisubizemo’. Arongera aratora, ati ntoye 4. Miss Rusaro Carine nanone ati oya nayo yisubizemo’. Arongera ati ‘ntoye13’, Miss Rusaro Carine ati ‘yisubizemo’. Icyatunguranye ni uburyo, Francine wari mu kanama nkemurampaka yahise abaza ikibazo gifite nimero 4 kandi bari bamubwiye ko ayisubizamo kuko yamaze kubazwa.
5. Uwicyeza Pamella na Gaju Anita
Uwicyeza Pamella ari imbere y’akanama nkemurampaka yabwiwe ko abazwa ikibazo kiri mu rurimi rw’Ikinyarwanda na Rwabigwi Gilbert ariko byarangiye abajijwe na Francine Uwera Havugimana hanyuma ikibazo cyo mu rurimi rw’Icyongereza akibazwa na Mutesi Jolly.
Gaju Anita waherutse abandi bose mu ibazwa, yari yambaye nimero 35, abajijwe uko yiyumva nyuma y’uko ariwe ubajijwe nyuma y'abandi bose yasubije ati ‘Buriya hari impamvu Imana yahisemo ko ari njye uzaba uwa nyuma’.
Uyu mukobwa yarebye mu duseke twarimo ibibazo, avuga ko byashizemo. Miss Rusaro Carine wari ukuriye akanama nkemurampaka agira ati ‘Turareba nimero itatowe n’ubwo bagiye badutwara’. Marie France wari mu kanama nkemurampaka, yongeyeho ko ‘abafana bakwiye kwihangana’.
TANGA IGITECYEREZO