RFL
Kigali

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ‘Uzabe intwari’ ishishikariza abanyarwanda umuco w’Ubutwari-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/01/2019 14:21
3


Umuhanzi Kizito Mihigo yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Uzabe Intwari’. Ni indirimbo igizwe n’amagambo agamije gushishikariza abanyarwanda kugira umuco w’ Ubutwari. Ibi abikoze mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019 hazizihizwa umunsi w’Intari z’Igihugu.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kizito Mihigo yavuze ko ibyo yakoze ari inshingano ye nk’umunyarwanda ukunda igihugu cye. Yagize ati:  “…Mu gihe twitegura kwizihiza umunsi Mukuru w’intwari z’igihugu, nk’umuhanzi ukunda igihugu cye, natanze umusanzu wanjye muri ibyo birori.

“Ubutumwa buri muri iriya ndirimbo, ni ukwibutsa umunyarwanda aho ari hose, n’icyo yaba akora cyose, ashobora kubyitwaramo neza, bigahesha igihugu agaciro”

Yakomeje agira ati: “Icya ngombwa si ukwitwa intwari, icya ngombwa ni ugukora ibikorwa bifitiye abantu akamaro, uhereye ku bo mubana, hafi yawe, mu rugo, mu mudugudu wawe, mu Kagari, mu Murenge, mu Karere, mu Ntara no mu gihugu cyawe, ndetse byashoboka bikagera no hanze yacyo.

Niba ubuzima bwawe bufitiye akamaro abandi, n’ubwo batakwita intwari, uba uriyo. Ariko niba ubuzima bwawe ntacyo bumariye abandi, n’ubwo batabikubwira, uba uri ikigwari”

Iyi ndirimbo ibyinitse iri mu njyana ya Kinyarwanda, ifite iminota itanu n’amasegonda 29. Ku bakurikirana ibihangano by’uyu muhanzi, iyi ndirimbo ni ngufi ugereranije n’izindi yahimbye. Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Pastor P, na ho amashusho agafatwa na Producer Ma River. 


REBA HANO INDIRIMBO 'UZABE INTWARI' YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • evode5 years ago
    ndayikunze
  • Iradukunda bernard5 years ago
    Gutora the semu
  • KWIHANGANA Dieudonne5 years ago
    komerezaho ni byiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND