Ku wa Gatanu ushize tariki 25 Mutarama 2019 Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru ibaza abasomyi bacu kutubwira umukobwa babona wagombaga kuba Miss Rwanda 2019. Nyuma y'aho ikamba ribonye nyiraryo, kuri ubu tugiye kubabwira umusomyi wacu watsindiye igihembo.
Ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 mu birori byabereye i Rusororo mu Intare Conference Arena, ni bwo umukobwa witwa Nimwiza Meghan (Nimero 32) yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019. Umusomyi wacu wabashije gutanga abandi kuvuga ko uyu mukobwa ari we nyir'ikamba, yitwa Mugabo Fabrice bityo akaba amenyeshwa ko yazaza gufata igihembo cye aho Inyarwanda.com ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Addresse iri haruguru ya UTC. Guhera uyu munsi, ashobora kuza gufata igihembo cye.
Mu gihe Mugabo Fabrice yaba atuye kure ya Kigali, yatubwira ubundi buryo bumworoheye yumva yagezwaho igihembo cye. Yabitumenyesha akoresheje email yacu ari yo: info@inyarwanda.com. Iyi nkuru twatangaje ku wa Gatunu, ku rubuga honyine yahererekanyijwe n'abantu bagera kuri 807 itangwaho ibitekerezo bigera kuri 404. Abantu benshi bahaga amahirwe Mwiseneza Josiane, Gaju Anita, Pamella Uwicyeza ndetse na Ricca Kabahenda.
Abantu bacye cyane ni bo bavuze ko Nimwiza Meghan yegukana ikamba. Uwatanze abandi kubivuga ni Maurice N, akurikirwa na Mugabo Fabrice. Impamvu Maurice N atari we twageneye igihembo ni uko yakoresheje amazina atuzuye agakoresha izina rimwe mu gihe twari twasabye abasomyi bacu gukoresha amazina yombi ari ku irangamuntu. Ibi byatumye Mugabo Fabrice wamukurikiye ari we tugenera igihembo kuko yakurikije amabwiriza.
Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019
TANGA IGITECYEREZO