RFL
Kigali

Undi muraperi wo mu itsinda rya Stone Church wamamaye mu ndirimbo 'Amahoro' ya Gaby Kamanzi ari kubarizwa Iwawa aho yahuriye na Fireman

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/01/2019 10:14
1


Itsinda rya Stone Church ryashinzwe n'abaraperi bari biyomoye kuri Jay Polly bahoranye mu itsinda rya Tuff Gangz aribo; Bull Dogg, Green P ndetse na Fireman biyunze n'abandi baraperi barimo uwitwa Young Tone ndetse na Nick Breezy. Icyakora iri tsinda ntabwo ryamaze kabiri kuko ryahise risenyuka buri wese asa naho atangiye kwikorana umuziki.



Mu minsi ishize ni bwo inkuru yamenyekanye ko Fireman ari kubarizwa Iwawa aho ari kugororwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Usibye Fireman ariko kandi hari amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko umuraperi Young Tone nawe yajyanwe Iwawa aho yagiye kugororwa nawe azira gukoresha ibiyobyabwenge. Uwahaye amakuru Inyarwanda.com yaduhamirije ko uyu muraperi amaze hafi amezi abiri Iwawa.

Young Tone

Young Tone ubu ari kubarizwa Iwawa

Young Tone wamenyekanye cyane mu itsinda rya Stone Church ariko kandi akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo 'Amahoro' ya Gaby Kamanzi n'ubwo yahise asa nubura kuko yari yaragiye gutura i Nairobi, nyuma yo kugaruka ni bwo Young Tone yinjiye muri Stone Church itsinda yahuriyemo n'abaraperi Bull Dogg, Green P,Fireman kimwe na Nick Breezy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    hakenewe ubusesenguzi kubiyobya bwenge n'ubusinzi bukabije bibarizwa mubahanzi nyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND