RFL
Kigali

Kompanyi RG-Consult Inc yatumiye Oliver Mtukudzi mu Rwanda yamwunamiye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2019 9:34
0


Kompanyi RG-Consult Inc isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye, yunamiye umunyabigwi mu muziki Olivier Mtukduzi witabye Imana nyuma y'igihe gito ataramiye mu Rwanda mu gitaramo Kigali Jazz Junction aho yanyuze benshi.




RG-Consult Inc yunamiye Oliver Mtukudzi.

Oliver Mtukudzi w’imyaka 66 y’amavuko, yitabye Imana ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019. Yari amaze iminsi ahanganye n’indwara ya Diabetes. Yaguye mu bitaro Avenues Clinic biri mu Mujyi wa Harare.

Uyu muhanzi yitabye Imana yitegura gushyira hanze alubumu ya 67 yise ‘Hanya’Ga’, ndetse yari aherutse kubwira ikinyamakuru Times Live, ko afite icyizere cy’uko izakirwa neza. Yavuze ko ari alubumu yatangiye gutegura kuva muri 2017.

Oliver Mtukudzi yamenyekanye mu Njyana ya Jazz,  yaherukaga gutaramira abanyarwanda muri Kigali Jazz Junction mu gitaramo gikomeye yahakoreye tariki 27 Ukwakira 2018. News Day, Health Times, Citizen n’ibindi binyamakuru bitandukanye byanditse ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamejwe n’abantu bo mu muryango we.

Mu butumwa, Ubuyobozi bwa RG-Consult Inc banditse ku rukuta rwa Twitter, bagize ati “Wakoze neza Oliver Mtukduzi wasendereje ibyishimo byacu ukoresheje ingufu, wakoze igitaramo gikomeye cyavuye mu rukundo ndetse n’impao. Twishimiye kuba twari kumwe nawe mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Twavuga ko tuzagukumbura kandi wadusezeranyije ko uzagaruka n’ubwo tutazi igihe.”  

Oliver "Tuku" Mtukudzi ni umunya-Zimbabwe kavukire, ni umushabitsi, wakoze mu miryango mpuzamahanga nka UNICEF ndetse yagizwe ambasaderi w’Afurika y’amajyepfo mu bikorwa byo kwita no kurengera ikiremwa muntu. Tuku afatwa nk’Umunya-Zimbabwe wageze ku gasongero k’abanyamuziki aharanira iterambere ry’umuco w’iki gihugu mu bihe byose.

Ni umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe wihebeye injyana ya ‘Afro Jazz’.  Yabonye izuba ku wa 22 Nzeli, 1952, aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 66. Yavukiye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe. Mtukudzi yatangiye kuririmba mu 1997 yihuje n’itsinda rya ‘Wagon Wheels’ ryari rimaze kwihuza n’irindi tsinda rya Thomas Mapfumo. Uyu mugabo kandi yanagize uruhare rutaziguye mu itsinda rya Mahube, rifite izina rikomeye muri Afurika y’Amajyepfo.

Uyu mugabo yakoze ibitaramo bitandukanye bizenguruka isi. Yakoreye ibitaramo bye mu Bwongereza igihe kinini, yanyuze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada aho yahuriye n’umubare munini w’abafana n’ahandi henshi hatumye ibikorwa bye bikomeza kwishimira na n’ubu. Muri 2017 yatumiwe nk’umuhanzi w’Imena mu bukwe bw’umunyamafaranga wo muri Zimbabwe witwa Wicknell Chivayo.

Mtukudzi ni umugabo w’abana batanu akagira n’abazukuru babiri. Abana be babiri ni abanyamuziki. Umwana we witwa Sam Mtukudzi yari umunyamuziki mwiza ariko yaje gupfa aguye mu mpanuka y’imidoka muri Werurwe 2010. Uyu mugabo yavukiye mu muryango w’abana batandatu, umwe muri bashiki be ndetse n’umuvandimwe umwe yagira bitabye Imana.

Asa n’uwakomeje umutsi mu muziki nk’umwuga kuko amaze gukora alubumu zigera kuri 58, bisa n’aho buri mwaka yashyiraga hanze alubumu kuva atangiye umuziki. Yagize uruhare rukomeye mu itunganywa n’ikorwa rya filime nka ‘Jit ‘ yasohotse mu 1990, ‘Neria’ yasohotse mu 1993, ‘Shanda’ yasohotse mu 2002, ‘Sarawoga’ yanditswe na Elias C.Machemedze isohoka muri 2009 n’izindi nyinshi.

Uyu mugabo yitabye Imana yiteguraga kumurika alubumu ya 67.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND