Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019 nibwo twabagejejeho inkuru y'uko umuhanzi K8 Kavuyo yaba ari mu Rwanda aho yaje bucece. Aya makuru akigera hanze bamwe mu ba hafi mu nshuti ze batangarije Inyarwanda.com ko koko uyu muraperi ahari, umwe mu bishimiye kubona iyi nkuru ni Mupenzi Antoine.
Umuhanzi K8 Kavuyo ari we
Muhire William mu minsi ishize yatsindiwe mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge
rwamaze kumukatira igihano cyo kwishyura Mupenzi Antoine Miliyoni zirenga
esheshatu kubera gukoresha igihangano cy’undi muhanzi ku buryo bunyuranyije
n’amategeko.icyakora nyuma yo gukatirwa adahari uyu mugabo ntabwo yigeze
aboneka ngo yishyure aya mafaranga.
Mu mwanzuro w’urubanza
Inyarwanda.com dufitiye kopi bagaragaza ko Mupenzi Antoine wareze K8 Kavuyo ari
we nyiri indirimbo ‘Igishakamba’ indirimbo K8 yakuyemo amwe mu magambo
yasohotse mu ndirimbo ye yise ‘Acapella’. Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge
nyuma yo kumva ikirego cya Mupenzi Antoine rwagihaye agaciro ndetse rutegeka K8
Kavuyo kwishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni esheshatu.
Mupenzi Antoine agiye kubyutsa ibyo kwishyuza K8 Kavuyo...
Igika gisobanura ibyo K8
Kavuyo agomba kwishyura muri uyu mwanzuro w’urubanza kiragaragaza ko K8 Kavuyo
agomba kwishyura 5,000,000 frw y’indishyi kubera gukoresha igihangano cy'abandi
atabifitiye uruhushya, 500,000 frw y’igihembo cya Avocat, 500,000 frw yo
gukurikirana urubanza no kwishyura 50,000 frw y’igarama. Si ibi gusa kuko
urukiko kandi rwasabye ko ibihangano byose bya K8 Kavuyo byumvikanamo indirimbo
‘Igishakamba’ biteshwa agaciro bikavanwa ku isoko ry’ibihangano n'ahandi hose
yaba ku ma radiyo, televiziyo, imbuga nkoranyambaga n'ahandi hose zishobora
kureberwa.
Mu ntangiriro za 2018 Mupenzi
Antoine yatangaje ko hashize imyaka irenga ibiri urubanza rurangiye ndetse ko
igisigaye ari uburyo bwo kwishyurizwa dore ko bikorwa n'ababifitiye ububasha.
Yabajijwe niba K8 Kavuyo mu gihe cy’urubanza yari ahari maze uyu mugabo
atangaza ko K8 Kavuyo yohererezwaga imyanzuro y’urukiko yose kuri email ndetse
kopi igahabwa umuryango we. Uyu mugabo kandi yahamije ko yabwiwe n'abanyamategeko
ko n'ubwo K8 Kavuyo atakwishyurizwa muri Amerika igihe cyose azazira mu Rwanda
azishyuzwa aya mafaranga.
Nyuma y'uko abonye inkuru y'uko
K8 Kavuyo yaba ari mu Rwanda Mupenzi Antoine yabwiye umunyamakuru ko agiye
guhagurukira iki kibazo ndetse ko mu minsi mike baba batangiye inzira
z'amategeko ziganisha ku kuba uyu muraperi yakwishyuzwa amafaranga yaciwe
n'urukiko. Mupenzi Antoine yagize ati "Sinari nabimenye ko yaje ariko ubwo
maze kubibona reka twisuganye n'umunyamategeko wanjye tugiye kubihagurukira
ikibazo kizakemurwa uko amategeko abigena."
Imyanzuro y'urubanza...
REBA HANO IKIGANIRO MUPENZIANTOINE YIGEZE GUHA INYARWANDA.COM AVUGA KU MAFARANGA YA K8 KAVUYO
TANGA IGITECYEREZO