RFL
Kigali

VIDEO: Intumbero y’umunyempano Amalon, umunyacyaro wagowe n’ubuzima bw’umujyi mu ndirimbo ‘Yambi’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2019 14:49
1


Umunyamuziki Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon agakundwa mu ndirimbo ‘Yambi’, yatangaje ko mu myaka itanu yifuza kuzaba ageze kure haruta aho ari ubu. Yihaye intego yo gukomeza gukora cyane mu ruganda rw’umuziki ameze imyaka itanu yiyeguriye.



Yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ariko abarizwa Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Yabyawe na Amran ndetse na Uwamahoro Habiba. Amashuri abanza yize Camp Kigali, Icyiciro rusange yiga Eto’o Kicukiro, asoreza ayisumbuye Kagarama High School muri 2013.

Amalon amaze iminsi akoranye indirimbo na Ally Soudy bise 'Derila', uyu musore kandi ari kubarizwa muri Label ya 1k Entertainment ya Dj Pius. Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze ko n’ubwo indirimbo ye ‘Yambi’ ariyo abantu benshi bamumenyeho atariyo gusa yakoze, ahubwo iyi ndirimbo yayikoreye buri kimwe cyose kugirango imenyekane. Kuri we ayifata nk'aho ariyo ndirimbo ya mbere yakoze.

Yagize ati “Inzindi ndirimbo zose ntabwo ntigeze nzikorera ‘promotion’ nk’iyi. Iyi niyo ndirimbo nakoreye buri cyose gisabwa. Iyi niyo ndirimbo mbara nk'aho ariyo ya mbere kuri njyewe kuko yamenyekanishije mu banyarwanda.”

Avuga ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ‘Yambi’ bitamubayeho ahubwo ngo yisanishije n’abandi babaye mu buzima nk’ubwo yaririmbye mu ndirimbo ‘Yambi’. Muri iyi ndirimbo aririmba yerekana uburyo yavuye mu cyaro akajya mu mujyi, agakora akazi gatandukanye ariko bikanga, agahamagara iwabo ababwira uko bimeze, ndetse akabasaba kumusuhuriza abo yasizeyo.

Ati “Ba kavukire b’i Kigali ni bacye cyane. Njyewe nagiye mpura n’abantu benshi bava iyo ruguru nkagenda ndeba ibintu bagiye babamo n’abakozi. Si uko njyewe nabibayemo ahubwo nagize igitekerezo biturutse ku nkuru nagiye mbona hanze hanyuma bimfasha kubaka igitekerezo nk’icyo.”

Yashimangiye ko yari afite byinshi byo kuvuga muri iriya ndirimbo ariko ko yagerageje kubihuriza mu minota itatu gusa. Ahamya ko umuziki aribwo buzima bwe kandi azakomeza kuwukora nk’umwuga.

Amalon afite gahunda yo gukomeza gukora umuziki nk'umwuga

Ngo uretse kuba ari umuhanzi ni n’umwanditsi mwiza w’indirimbo ugerekaho n'inshingano zo kuba ‘producer’ w’ibitekerezo, ubu ngo yambariye urugamba rw’umuziki. Ati “Ndi umwanditsi w’indirimbo, ndi Producer w’ibitekerezo akenshi. Mba mu muziki amasaha 24, bivuze y’uko ntaho nzajya. Naje gukora nyine nambariye urugamba.”

Afite intumbero y’uko mu myaka itanu azaba ari ku rundi rwego rurenze urwo ariho uyu munsi mu myaka itanu. Ati “Sinzi uko bizagenda ariko urapanga n’Imana igapanga. Ariko njye ndumva mu myaka itanu iri imbere naba ndi ahantu heza haruta aho ndi ubu ng’ubu. Hafatika ahantu buri wese yakwifuza kuba ari."

Amalon yatangiye urugendo rw’umuziki afite imyaka 19 y’amavuko, ubu agejeje imyaka 23. Ni mushya mu kibuga cy’abanyamuziki, amaze gukora indirimbo nka: ‘Yambi’ yamumenyekanishije, ‘Mindset’, ‘Madarina’, ‘Mfata unkomeze’ n’izindi nyinshi.


REBA HANO INDIRIMBO 'YAMBI' YA AMALON

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AMALON








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukesha5 years ago
    Komereza aho ufite impano ityaye!





Inyarwanda BACKGROUND