Masazo Nonaka wari umuntu ukuze kurusha abandi abandi ku isi yitabye Imana kuri iki cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2019.
Igitabo cy’abaciye agahigo kizwi nka Guinness World Records kigaragaza ko uyu muyapani wavutse mu mwaka 1905 ari we wari ukuze kurusha abandi ku myaka 113.
Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu
byatangaje ko Nonaka yitabye Imana atarwaye.
Igihugu cy’u Buyapani ni cyo gifite imyaka y’ikizere cyo kubaho iri hejuru kurusha ibindi bihugu ku isi,ndetse gikunze no kugira agahigo ko kugira abantu benshi kurama cyane.
Mu mwaka wa 2013 Jiroemon Kimura
nawe w’umuyapani ,ku myaka 116 ni bwo yapfuye nyuma yo kwandika agahigo nk’umuntu
ukuze kurusha abandi ku isi.
Jeanne
Louise Calment ,wari umufaransakazi niwe waciye agahigo ko kuba ariwe waramye
kurusha abandi mu mateka uzwi yapfuye mu mwaka wa 1997 afite imyaka 122.
TANGA IGITECYEREZO