RFL
Kigali

Christopher yasohoye indirimbo nshya "Ko Wakonje?" igaruka kuri gatanya ziri kwiyongera cyane-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/01/2019 7:26
2


Umwaka mushya wa 2019, Christopher arizihiza Imyaka Icumi ashinze imizi mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Kuri uyu wa Mbere uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ko Wakonje?".



Mu minsi ishize Christopher yaciye amarenga y'ibyo ari gutegurira abakunzi be, abibatangariza akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha. Yabinyujije mu mashusho yari afite insanganyamatsiko yabazaga, impamvu gatanya zikomeje kwiyongera?

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KO WAKONJE' YA CHRISTOPHER

Ubwo Christopher yari amaze gushyira hanze iyi ndirimbo ye nshya yahishuriye INYARWANDA aho yakuye iki gitekerezo cyo kwandika indirimbo yise "Ko Wakonje?". Yagize ati: "Iyi ndirimbo iragaruka ku buzima busanzwe bwa buri munsi, gatanya zabaye nyinshi, rero igitekerezo cyavuye ku bintu biri kuba buri munsi, gatanya ziri kwiyongera umunsi ku munsi, ibi biri mu bintu byanteye gukora iyi ndirimbo. "

Christopher yakomeje avuga ko ibi bintu biteye ubwoba, kubera ko iyo witegereje abantu bari kwaka gatanya bitera bamwe kwibaza umwihariko bafite watuma bitabageraho, ndetse bigatuma benshi batinya gushinga urugo kubera nta rugero rwiza bari kubona. Christopher avuga ko gatanya zageze mu bantu bose haba abakomeye, aboroheje ndetse no mu bahanzi birimo.


 Christopher arashinja urukundo kubeshya kubana akaramata

Christopher ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'uko mu Ugushyingo mu mwaka wa 2018 Urukiko rw'ikirenga rwatangaje ko imanza zagatanya zaciwe mu gihugu cyose mu mwaka wa 2017 zari 69 mu gihe mu mwaka wa 2018 ziyongereye zikikuba inshuro 19 zingana 1311.

Iyi ndirimbo "Ko wakonje" amajwi yayo yakozwe na Bob Pro, Christopher akaba yizeza abakunzi b'ibihangano bye ko amashusho yayo azaza vuba.  Iyi ndirimbo ye nshya ibaye indirimbo ya kabiri Christopher ashyize hanze nyuma yo kwegukana umwanya wa Kabiri muri PGGSS8.

UMVA HANO 'KO WAKONJE' YA CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Espe espe5 years ago
    Ibyo wavuze nibyo rwose!! Courage kd ufite ubuhanga mubihimbano byawe
  • Jado 5 years ago
    Uko Niko kuri indirimbo yawe irimo ubutumwa





Inyarwanda BACKGROUND