Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse n’ingoro y’amateka ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ahagana saa saba n’igice z’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019, nibwo bahagurutse kuri La Palisse Nyamata ari naho bacumbitse berekeza ku Gisozi. Byari ubwa mbere kuri bamwe ndetse na kenshi ku bandi bari basanzwe bajya kureba amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside.
Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi
Bagezeyo basobanuriwe byinshi, babwirwa intandaro ya Jenoside ndetse banerekwa uko yahagaritswe. Abari bagiyeyo bwa mbere imitima yabo ntiyashoboye kwakira ibyo babonye n'amaso yabo birimo amafoto y’ababyeyi, abana b’impinja n’abasaza bicwaga kinyamanswa.
Bahavuye berekeza ku Ingoro y’Amateka ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Kimihurura ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko. Iyi ngoro y’Amateka igaragaramo urugendo rw’ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994. Iyi ngoro iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Aho yubatse, hitwaga CND [Conseil National pour le Développement].
Banasuye Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Nyuma yo gutambagizwa iyo
nyubako yuzuyemo amateka n’uburyo ingabo za APR zahagaritse Jenoside, byasigiye
ba Nyampinga isomo ryo kudacika intege ndetse no kugira intego yo gutanga
umusanzu wabo mu kwigisha amateka abandi banyarwanda batayazi neza.
TANGA IGITECYEREZO