Kigali

King James yahishuye ko yamaze kwimukira mu nzu aherutse kuzuza, anasubiza igihe azashakira uwo bazayibanamo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2019 9:07
1


Muri 2017 ni bwo inkuru yageze hanze ko King James yujuje inzu mu karere ka Kamonyi ahazwi cyane nko ku Ruyenzi. Kuri ubu yamaze kwimukira muri iyi nzu yuzuye imutwaye akayabo yirinze gutangaza, icyakora nanone ahamya ko ari amafaranga yakuye mu muziki. Uyu muhanzi yanavuze ku byo gushaka uwo bazayibanamo.



King James yatangarije Inyarwanda.com ko atuye ku Ruyenzi aho yamaze kwimukira mu nzu nshya. Yabajijwe agaciro k'inzu ye, asubiza agira ati" Agaciro ntabwo nakavuga, ariko nta kibazo..."King James yahishuye ko amafaranga yujuje iyi nzu yimukiyemo ari ayo yakuye muri muzika anagaragaza ko umuhanzi wacunze neza akazi ke ashobora gukuramo akayabo cyane ko we ari urugero rwiza.

Iyi nzu yujuje ku Ruyenzi, King James yabajijwe niba nta gahunda ya hafi afite yo gushaka uwo bazayibanamo, nuko asubiza umunyamakuru ati" Gahunda irahari nk'umuntu, ndabiteganya nk'umusore nifuza nanjye kuzamugira." Icyakora yatangaje ko kugeza ubu nta mukunzi afite ariko yifuza kubona uwo bazabana kandi yizeza umunyamakuru ko naramuka amubonye azamumenyesha.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KING JAMES 'IGITEKEREZO'

King James

Inzu King James asigaye atuyemo ku Ruyenzi yayikuye mu muziki...

King James yabajijwe inama yagira ababyeyi batarumva ko umuziki ari akazi nk'akandi, agira ati" Ababyeyi buriya baba bafite inshingano nyinshi ni uko kenshi dukunda kubarenganya ngo banze ko abana babo babijyamo, ariko nyine ni inshingano z'umubyeyi aba yumva yarinda umwana we. Ariko icyo nabasaba ni ukujya boroshya,... ariko hari n'abana baba bashaka kubijyamo nta mpano bafite ngo nuko bumvise ko kanaka yabikoze neza."  Yasoje asaba ababyeyi  gufasha abana babo gukuza impano zabo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claude5 years ago
    Ni byiza pe ,ubwo mu bahanzi nyarwanda nzi bafite amazu yabo harimo rider man ,makanyaga,pedro someone, munyanshoza nibakomereze aho nabandi pe





Inyarwanda BACKGROUND