Kigali

Ally Soudy na Amalon basubiyemo indirimbo ‘Derila’ ya Shyaka Gerard-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/01/2019 16:31
2


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Ally Soudy yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Derila’ yakoranye na Amalon. Iyi ndirimbo isanzwe ari iy’umuhanzi Shyaka Gerard. Ally Soudi avuga ko kuyisubiramo yabiherewe uburenganzira bwuzuye.



Iyi ndirimbo ‘Derila’ igizwe n’iminota 4 ndetse n’amasegonda 11’. Ally Soudy yabwiye INYARWNDA ko yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaramaze kumva no kureba impano ya Amalon. Ngo yatunguwe n’ijwi ry’uyu musore, uko agaragara n’uburyo yitwara mu ikorwa ry’amashusho, ibyo akaba ari byo byatumye yifuza gukorana nawe indirimbo.

Avuga ko igihe yarimo ashakisha uko yakorana na Amalon yaboneye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, yaje kubona inkuru yanditswe ku INYARWANDA, ivuga ko 1K Entertainment ya Dj Pius yasinyijshije umuhanzi mushya ari we Amalon. Ngo yafunguye inkuru asanga Amalon yanashyize hanze indirimbo, ibintu byatumye akomeza kumukunda no kumushakisha.

Aganira na Inyarwanda.com Ally Soudi yagize ati “..Ubwo nari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika namubonye mu gitaramo cyabereye i Kigali aririmba numva nkunze ubuhanga bwe nifuza gukorana nawe no kumufasha ndetse numvaga ninza nzamushakisha,”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DERILA' YA ALLY SOUDY NA AMALON

Yavuze ko Amalon amubonamo umunyempano ukomeye kandi ufite byinshi bimwemerera kuba umunyamuziki. Yashimangiye ko gusubiramo indirimbo ‘Derila’ byaturutse ku kuba yarayikunze kuva cyera akiri muto, kandi ko ari no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakundaga kuyumva. Ngo atekereje uburyo Amalon aririmba, ubutumwa n’uburyo indirimbo ‘Derila’ iririmbitse yumvise ariwe bakwiye gukorana.

Ati “….Numvise afite ijwi ryiza kandi numva naryifashisha muri iyi ndirimbo ‘Derila’. “ Yavuze ko Shyaka Gerard nyiri indirimbo bamenyanye mbere y’uko asubira muri Amerika. Ngo agarutse mu Rwanda yamubwiye ko agiye gusubira muri iyi ndirimbo, ahita amwemerera.

Ally Soudy si mushya mu rugendo rw’abanyamuziki dore ko abamaze gukora indirimbo nka: ‘Umunsi ku munsi’ yakoranye na Rozy, ‘Lea’, ‘Umwiza’ yakoranye na The Ben igakundwa by’ikirenga n’izindi nyinshi. Umunyempano Amalon basubiranyemo iyi ndirimbo, amaze gukora indirimbo nka: ‘Yambi’ yamenyekaniyeho, ‘Mind set’, ‘Madarina’ n’izindi nyinshi.

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Ally Soudy.

Amalon wakoranye indirimbo na Ally Soudy.

UMVA HANO INDIRIMBO 'DERILA' YA ALLY SOUDY NA AMALON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Master of the mind 6 years ago
    Wapi kbs ally soudi yadupfunyikiye ntabwo ari kuririrmba nagato
  • Niyaim6 years ago
    Ntababeshye njye sinyikunze,kuko ifite melody itaryogeye ijisho!kdi uwo muvandimwe Soudi uko si ukurapa ni ukongorera,igitekerezo cyari cyiza gsa umusaruro ntago unyuze kuko natekerezaga ingero yizindi nk'Ishiraniro yasubiwemo na dady Cassanova,mama munyana yasubiwemo na Urban boys cg ampora kumutima na Just familly numvaga izaza iryoshye arko simbikunze kdi uru ni uruhande rwanjye ntihagire undeba nabi.ahubwo ankumbuje original



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND