RFL
Kigali

Se wa Miss Bagwire Keza Joannah yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2019 10:30
2


Umubyeyi (se) wa Nyampinga w’Umuco n'umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019.



Bagwire Keza witabiriye Miss Rwanda 2015 ndetse akanatahana ikamba rya nyampinga w'umuco n'umurage (Miss heritage) yongeye kugira ibyago, nyuma y'uko nyina yitabye Imana muri 2016 kuri ubu na se yitahiye aho yaguye mu bitaro bya Kigali CHK.

Umubyeyi wa Bagwire Keza Joannah ntituramenya icyo yazize ndetse n'ibijyanye no kumuhereza, gusa nyina we yitabye Imana nyuma y'igihe kirekire cyo kurwara umutwe. 

Miss Rwanda

Bagwire Keza Joannah yabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015

Miss Rwanda

Miss RwandaJoannah aherutse gusoza amasomo ya kaminuza muri Mount Kenya University ahabwa  impamyabumenyi mu Ukuboza 2018. Yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w'iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.

Miss Rwanda

Ari kumwe na musaza we basigaranye, aha yari asoje kaminuza muri 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KiStro5 years ago
    Condoléances à toute la famille frappée par le deuil
  • Jean de Dieu5 years ago
    Nyakwigendera Theodore Rutaboba yabaye umugabo w'intwari n'umubyeyi w'intangarugero ukunda cyane abana be kandi akabana neza n'abandi. Imana imwakire mu bayo. RIP mzee Theidore.





Inyarwanda BACKGROUND