Kigali

SONARWA yakiriye abakiriya bayo ibifuriza umwaka mushya igenerwa ubutumwa na Richard Tushabe wa RSSB-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2019 11:29
0


Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019 Sosiyete y'Ubwishingizi, SONARWA yahuye n'abakiriya bayo isangira nabo mu rwego rwo kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2019, igenerwa ubutumwa na Richard Tushabe umuyobozi mukuru wa RSSB.



Ni ibirori byabereye muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa Kane kuva Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba byitabirwa n'abantu batari bacye barimo abakiriya ba SONARWA ndetse n'abayobozi mu nzego zinyuranye. Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Richard Tushabe umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB). Twabibutsa ko RSSB nayo ari umunyamigabane 100% muri SONARWA. 


Abakozi ba Sonarwa hamwe n'umuyobozi mukuru 

SONARWA imaze imyaka isaga 43 ikora mu bwishingizi butandukanye burimo ubwishingizi bw'ibinyabiziga n'ubw'abantu. Yakiriye abakiriya bayo isangira nabo mu kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2019. SONARWA yishimiye kongera guhura n'abakiriya bayo kuko byaherukaga mu myaka 10 ishize. Tonny Twahirwa umuyobozi mukuru wa SONARWA mu ijambo rye yagize ati: "Turacyafite byinshi byo gukora nka SONARWA." 


Tonny Twahirwa umuyobozi mukuru wa SONARWA

SONARWA n'abakiriya bayo bishimiye uburyo babanye n'uko bakoranye kandi basezerana ko bazakomeza gukorana neza nk'uko byari bisanzwe. Aurore Mimosa Munyegaju, Umuyobozi mukuru wa Sonarwa Life yasezeranyije abanyarwanda guhabwa serivisi inoze no kubafasha kubungabunga ubuzima bwabo bafata ubwishingizi muri Sonarwa life.

Sonarwa Life

Aurore Mimosa Munyegaju umuyobozi mukuru wa Sonarwa Life

Tushabe Richard umuyobozi mukuru wa RSSB ari nawe wari mushyitsi mukuru muri ibi birori, yatangiye abifuriza umwaka mushya muhire wa 2019, ashimira abakiriya bakoranye neza na Sonarwa anabasaba gukomeza gukorana neza. Yakomeje avuga ko SONARWA ikorera mu gihugu hose ko bahafite ababahagarariye aribo bitwa 'Abahuza mu bwishingizi.' 


Tushabe Richard wa RSSB yageneye ubutumwa SONARWA

Yashimiye n'abafatanyabikorwa hamwe n'abakiriya bitabiriye ubutumire bwo gusangira no kwifurizanya umwaka mushya muhire, Yabasabye ko uyu mwaka wa 2019 nawo uzababera mwiza no kongera imikoranire myiza. Yasabye SONARWA kuba hafi y'abakiriya bayo ikabashyiriraho uburyo buboroheye bwo kwizigamira bafata ubwishingizi bw'ubuzima hamwe no kubafasha kumenya amakuru y'uko bakorana Sonarwa life.


Alex Mugisha umukiriya wa SONARWA yavuze ko bakorana neza kandi bazakomeza gukorana neza. Yakomeje avuga ko yishimiye gusangira umwaka mushya muhire n'ubuyobozi hamwe n'abakozi ba Sonarwa. Yasabye n'abandi kugana Sonarwa kuko itanga serivisi nziza kandi zinoze mu gihe cyihuse kandi bakira neza abaje babagana.

Twabibutsa ko SONARWA yakiriye abakiriya bayo mu rwego rwo kubifuriza umwaka mushya muhire no kwishimira imikoranire iri hagati yabo kandi barebera hamwe uko yakomeza kuba myiza ndetse banasaba n'abandi kugana SONARWA kuko biteguye kubakira. 

REBA ANDI MAFOTO


Ni ibirori bikomeye byabereye muri Kigali Serena Hotel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND