Umugore utwite wari mu bihe byo kubyara, yitabye Imana nyuma yo kwangirwa kuvurwa n'ikigo cy'ubuvuzi cyigenga kubera kubura amafaranga ibihumbi 500 Naira asaga 460,000 Frw. Umugabo w'umupfakazi, Akinbobola Folajimi, yatangaje iyi nkuru y'agahinda ku rubuga rwa Instagram muri Gashyantare, ariko inkuru ye ikwirakwira cyane ubu ku rubuga rwa X.
Mu mashusho yateguye, Folajimi agaragaza umugore we ari mu modoka, aho umugabo we asaba ko akomeza guhumeka, akamuhumuriza asaba ko akomeza kumusaba kugumana nawe kugira ngo abane n'abana babo. Yagerageje kumuhumuriza ati: "Mubyeyi, Kemi, reba hano, komeza kuba na nanjye, reba hano. Tekereza ku bana, nyabuna. Ugomba kuba imbaraga kuri njye".
Nk'uko tubikesha Naija Live tv mubutumwa bwamugenewe nyuma y'urupfu rwa Kemi, umugabo we Folajimi yavuze ko bari basuye ibitaro byigenga, ariko bakabuzwa kwitabwaho kuko batabashije kubona amafaranga ya 500,000. Yahise atangaza ko babujijwe kujya kwivuriza ku bitaro by'igihugu bya Epe, ariko umugore we ntiyabashije kugera aho.
Folajimi yanditse ati: "Ibitaro byigenga mu gihugu cyacu. Umuganga yambwiye ko nta kindi gikenewe uretse ubwishyu bwa 500,000, namusabye ko yatangira akora icyo ashoboye ngo akize umugore wanjye, ariko baramwirengagiza, badusaba kujyana umugore wanjye ku bitaro by'igihugu byo muri Epe, kandi nawe yarabizi neza ko kugera i Epe bitoroshye mu gihe nk'iki. Mbere y’uko tugera kuri Epe, yari yapfuye. "
Nyuma y'iki gikorwa cy'uburangare, abantu benshi bo muri Nigeria bashyize ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, basabye ko ibitaro byigenga bijyanwa mu mategeko, abandi basaba ko hafatwa ingamba zikomeye ku bijyanye n'ubuvuzi muri iki gihugu.
TANGA IGITECYEREZO