RURA
Kigali

Ubushakashatsi: Kudaha abana umudendezo bishobora kugabanya igihe cyabo cyo kubaho

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:2/04/2025 10:07
0


Kurera umwana ni inshingano y’ingenzi y’umubyeyi, ariko ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko uburere burenze urugero bushobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abana.



Ababyeyi barinda cyane abana babo bashobora gutuma bagira ibibazo by’imitekerereze, stress ihoraho ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima bishobora no kubagabanyiriza igihe cyo kubaho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana barerwa n’ababyeyi barinda bikabije bahura n’imbogamizi nyinshi, zirimo kugira stress nyinshi kubera kubura ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo, ubwoba bwo gufata inshingano, ndetse n’ibibazo by’imibanire bituma bagorwa no gukorana n’abandi mu buzima busanzwe.

Muri raporo ya UNICEF igaragaza ihohoterwa rikorerwa abana, byagaragaye ko abarenga 50% by’abana mu Rwanda bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, ku mubiri cyangwa ku gitsina. Iyi raporo igira inama ababyeyi yo kuganiriza abana babo no kubafasha kwigira aho kubabera igitutu. 

Abahanga mu bijyanye n’uburere bagira inama ababyeyi yo gutuma abana babo bigira, bakiga gufata ibyemezo no kwiteza imbere. Uburyo bwiza bwo kurera umwana ni ukubaha umudendezo mu buryo buboneye, ariko bikajyana no kumuba hafi kugira ngo adatakaza umurongo.

Nubwo ababyeyi baba bafite intego nziza yo kurinda abana babo, kubikora birenze urugero bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Ni ngombwa ko ababyeyi babafasha gutekereza no kwigira, kugira ngo bazabashe kwihangana mu buzima, bigabanye ibibazo by’imitekerereze bishobora gutuma bagira uburwayi bubagabanyiriza igihe cyo kubaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND