Kigali

VIDEO: Ibyihariye kuri Lionel wegukanye Miliyoni 7Frw muri ‘I am the future’ ufite amaraso y’abanyabigwi mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/01/2019 12:15
2


Umusore witwa Mugisha Lionel ni umunyamuziki wari mu mubare munini w’abahataniraga kwegukana Miliyoni 15 Frw mu irushanwa ryahuje abanyempano ‘I am the future’. Ahishura ko avuka mu muryango w’abanyabigwi mu muziki barimo Miss Shanel ndetse na Munyanshoza Dieudonne [Mibirizi].



Irushanwa ‘I am the future’ ryahuje abanyempano batandukanye baturutse mu Ntara enye n’umujyi wa Kigali. Igihembo nyamakuru cyari Miliyoni 15 Frw zahawe uwegukanye irushanwa [Gusenga M.France]. Uwa kabiri yahawe Miliyoni 7 Frw ariwe Mugisha Lionel usanzwe ari umunyeshuri mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.

‘I am the future’ yatangijwe mu 2017; igamije gushyigikira impano z’abasanzwe bazwi mu muziki n’abandi bashaka gukuza impano zabo binyuze muri iri marushanwa. Mugisha ni umwe mu bahatanye, ndetse kuya 30 Ukuboza 2018, yasazwe n’ibyishimo yegukana umwanya wa kabiri mu iri rushanwa na Miliyoni 7 Frw.


Mugisha Lionel yari ashyigikiwe bikomeye n'umubyeyi we.

Mugisha afite imyaka 18, yize amashuri abanza ku Kimihurura Primary School, ‘Tronc commun’ ayiga Saint Vincent Palotti ari naho yavuye akomereza mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo. Yavukiye mu muryango w’abana 8, ni uwa Gatandatu. Nyina yitwa Mukakarisa Annonciata, Ise yitabye Imana. Yakuriye muri Korali y’abana bato ibarizwa muri ADEPR Kimihurura, ari naho yatangiriye kwiyumvamo impano y’umuziki.

Mu kiganiro kirambuye na INYARWANDA, uyu musore w’igara rito, yatangaje ko yakuranye inzozi zo kuba umunyamuziki ukomeye ku Isi, ndetse ngo n’intero yikirijwe n’abo mu muryango we cyane cyane Nyina umusengera umunsi kuwundi, amwifuriza ko impano yatera imbere.

Avuga ko ku myaka 5 aribwo yatangiye kwiyumva nk’umunyamuziki uzabikora agatungwa nabyo. Ibi byiyongera ku bamubwiraga ko ari umuririmbyi mwiza. Asoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yerekeje mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Muhanga ku ishuri rya Muzika rya Nyundo, akingurirwa amarembo, ashyirwa mu banyeshuri batangiye kuhiga mu 2018.

Ashimangira ko kwiga umuziki ari icyemezo akomeyeho, kandi yabonye akwiye kwiga ibijyanye n’umuziki hakiri kare. Ati “Ni icyemezo nafashe maze kubona y’uko nagombaga kwiga umuziki nyiri muto…Naganirije ababyeyi banjye numva baranshyigikiye njya kwiga umuziki mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo,” Avuga ko n’intsinzi yegukanye muri ‘I am the future’ aricyesha iri shuri kuko ryamufashije kwaguka mu bijyanye n’umuziki bikomatanye n’uburyo bwo kuwubyaza umusaruro.

Lionel wegukaney Miliyoni 7 Frw.

Akomeza avuga ko guhatana muri ‘I am the future’ yari agamije kwisobanukirwa no kumva neza impano ye yakomeje gutangarirwa na benshi akiri muto. Yagize ati “Burya amarushanwa arigisha kandi umenya aho uhagaze. Ntabwo icyo nari ngambiriye ari amafaranga ahubwo naravugaga, ese impano mfite bahora bambwira ngo uraririmba reka njye guhatana n’abo ngabo babizi bazengurutse igihugu cyose hariya twari turi kumwe n’abantu bavuye ahantu hose, reka ngende ngerageze ndebe ko nshoboye koko iyo mpano naba nyifite,”

Yavuze ko impano ye yatangiye gutangarirwa na benshi bakuranye, abo biganye, abavandimwe be n’abandi. Gusa ngo ‘nti umuntu utinda kumva ko ikintu yaba agifite’ ariko ngo ubwo yacaga imbere y’abantu batandukanye akabaririmbira, byamuhaye ishusho y’uko ibyo yabwiwe ari ukuri. Arenzaho ko ‘abo mu muryango we aribo bakomeje kumusunikira gukora umuziki yakuze akunda’.

Avuga ko mu muryango we harimo abanyamuziki bazwi barimo Miss Nirere Shanel wakoze indirimo zitandukanye zanyuze benshi mu bihe bitambutse na n’ubu ndetse na Munyanshoza Dieudonne[Mibirizi] wamenyekanye mu ndirimbo zo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri ubu, Lionel afitanye amasezerano y’imyaka ibiri n’inzu itunganyamuzika ya Future Records ari nayo yakoresheje amarushanwa ‘I am the future’. Avuga ko mu mishinga ya vuba bafite harimo n’indirimbo yatangiye gutunganya igomba gusohoka mu minsi iri imbere.

Mugisha Lionel asanzwe ari umunyeshuri ku Ishuri rya Muzika rya Nyundo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUGISHA LIONEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teta6 years ago
    Courage Lionel uwiteka akomeze yagure impano yawe ukobwije nuko bukeye agusige amavuta yigikundiro Kandi ukomeze ukunde gusenga ndizera ntashidikanya uzagera kure
  • Henriette6 years ago
    impano y'uyu mwana iratangaje kd ni umwimerere,bike nabashije gukurikirana kuri iri rushanwa ndemeranya n'abatsinze bari babikwiye rwose. gusa mutugiriye neza mwaduha video ya final uko yagenze,thx!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND