Kigali

Intara y’Uburengerazuba: Abanyempano 11 mu muziki bemerewe kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/01/2019 10:09
0


Abanyempano mu muziki 11 mu barenga 100 bo mu Ntara y’Uburengerazuba bahataniraga kwiga ibijyanye n’umuziki mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo ni bo bemerewe kwiga muri iri shuri rimaze gushyira ku isoko abanyempano bakomeye mu muziki.



Kuri uyu wa kabiri tariki 08 Mutarama2019, nibwo mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba kuri Centre Culturel Gisenyi, habereye amarushanwa mu bijyanye n’umuziki yo gushakisha abanyempano mu muziki bajya kwiga mu ishuri rya Muzika rya Nyundo, muri uyu mwaka wa 2019.

Murigande Jacques [Mighty Popo], Umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo, yatangarije INYARWANDA ko i Rubavu hitabiriye abanyempano mu muziki barenga ijana bari bafite inyota yo kwiga muri iri shuri, ariko ko amarushanwa yakozwe yasize hamenyekana 11 bemerewe kwiga muri iri shuri rimaze imyaka ine rikorera mu Rwanda.  

Abanyempano

Abatsinze i Rubavu ni: Masezerano Yves, Kwizera Emmanuel, Bunani Omar, Uwiragiye Bertrand, Umuhire Belyse, Mugisha Daniel, Ishimwe Daniel, Ishimwe Benitha, Yoboka Gad, Ndizeye Kennedy, Nahimana Jules ndetse na Nizeyimana Kennedy.

Nyuma yo kuva i Rubavu, iki gikorwa kirakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru, uyu munssi tariki 09 Mutarama 2019, birabera Musanze Polytechnique, Intara y’Amajyepfo ho bizabera IPRC South, Mu mujyi wa Kigali bizaba iminsi ibiri, tariki 11 Mutarama 2019, bizabera IPRC Kicukiro, ndetse na tariki 12 Mutarama 2019, Intara y’Uburasirazuba bizaba tariki 13 Mutarama 2019, bibere IPRC East. Aha hose gutangira ni saa mbiri za mugitondo.

Abanyempano

Itangazo rihamagarira abanyempano mu muziki guhatanira kwiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND