Mukobwa niba uri mu rukundo, hari ibintu bito kandi byumumaro umusore mukundana akeneye kuri wowe nyamara ukaba utabizi.
Muri za nama zihariye INYARWANDA ibagezaho mu
bijyanye n’urukundo, muri iyi nkuru turibanda ku bintu bimwe na bimwe ndetse
byoroheje cyane buri musore akenera gukorerwa n’umuobwa bakundana.
1.Mutere
imbaraga aho yacitse intege
Mu gihe umusore mukundana agaragara nk’uwacitse integer,
mubere inkomezi ntutume yiheba, ahubwo umuhe icyizere cy’uko bishoboka, niba
abandi bamuvuyeho, mugumeho umutere imbaraga.
2.Rebana
nawe umukino akunda kandi umufane
N’iyo waba udakunda siporo, abaye ari umukinnyi mu
gihe atari gufanwa ba ari wowe wo kumufana. Niba ikipe akunda iri gukina mube
hafi uge kumufasha kuyireba no kuyifana azishimira uruhare rwawe n’iyo yatsindwa
ntuzamutererane bizamunezeza kurushaho.
3.Ntushake
kwihindura undi
Abasore iyo bava bakagera, sin abo gusa ahubwo n’abakobwa,
ntibashimishwa n’umuntu wigira uwo atari we. Niba uri kumwe n’umuhungu
mukundana, wishaka kwigira undi muntu, ba uwo uri we azagukundire uko uri kuko
mwazashwana cyane asanzwe wariyoberanyije kuri we.
4.Ishimire
umuryango we n’inshuti ze kandi umutungure mu kumwitaho
Abahungu burya bakunda imiryango yabo kuko nibo
bantu b’ingenzi kuri bo, kunda cyane abavandimwe be n’ababyeyi be ndetse n’inshuti
ze. Umukundire umuryango n’inshuti unabishimire, uharanire kumenya uko bameze
bizamunezeza. Si umuryango n’inshuti gusa gusa ahubwo nawe ukwiye kumwitaho
kandi ukajya unyuzamo ukanamutungura kuko buri musore yishimira kwitabwaho n’umukobwa
baundana cyane.
5.
Mubwire amagambo meza, umuhobere unamusome bitunguranye
Ni kenshi abakobwa bicara bagategereza ko abahungu
bakundana babahamagara cyangwa babandikira bo bakitaba cyangwa bagasubiza gusa,
nyamara aho ntuba uri wiyubakira urukundo wowe mukobwa. Mutunguze ubutumwa
bwiza bw’urukundo, muhamagare umwibutse ko umukunda bizamutera umunezero kumva
ko hari umukunda kandi umutekerezaho. Kumuhobera no kumusoma byo bamwe barumva
bisanzwe abandi bumve ari amahano, ariko niba muri mu rukundo byo bizabanyura
mwembi. Bizaba byiza binabaryohere cyane igihe uzamuhobera ndetse ukanamusoma
igihe atari abyiteze.
Si ibi gusa, ibi ni ibyo twafata nk’iby’ibanze. Nta
kigoye kirimo twose ni utuntu tworoheje nyamara tugira umumaro mu kubaka
urukundo. Mukobwa, itoze gukorera ibi bintu umukunzi wawe, azishima kandi
agukunde kurshaho.
TANGA IGITECYEREZO