Kigali

Holly Gigi yasohoye indirimbo yise ‘Mama’ yakubiyemo ubutumwa bushimira umubyeyi we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/01/2019 10:54
1


Holly Gigi umuhanzikazi ubarizwa mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Mama’. Avuga ko yayikoze ashaka gushimira ababyeyi bose muri rusange by’umwihariko umubyeyi we umubyara(Mama).



Iyi ndirimbo ‘Mama’ yasohotse kuwa 06 Mutarama 2019. Holly Gigi yashimangiye afitiye urukundo rwinshi umubyeyi we ari nawe umushyigikira cyane muri muzika akora akunze. Yatangarije INYARWANDA ko yatekereje gukora  iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko hari abadaha ababyeyi babo agaciro abandi bagakerensa umwanya wabo bakagombye gushimiramo ababyeyi babo nyamara ntibabikore.

Yagize ati "Mfitanye umubano wihariye n'umubyeyi wanjye, ndamukunda. Kandi nawe arabizi rwose, ntakundi rero nari kugaragaza amarangamutima yanjye kuri Mama n'umuryango wanjye uretse kubicisha mu ndirimbo na cyane ko ndi umuhanzi."

Yungamo ati “Hari abadaha agaciro ababyeyi babo bagahitamo kubasuzugura cyangwa bagakerensa umwanya wabo wo gushimira ababyeyi ugasanga nta n’umwanya babaha, ni muri ubwo buryo nakoze iyi ndirimbo nk'igisonanuro cy'urwo nkunda umubyeyi wanjye". 

Holly Gigi washyize hanze indirimbo nshya yise 'Mama'.

Witegereje ntutinda kubona ko ibyo uyu muhanzikazi Gigi yavuze ari ukuri kuko muri aya mashusho hagaragaramo umubyeyi we umubyara. Muri iyi ndirimbo aririmbamo agira ati "Ndagukunda Mama kandi nawe urabizi ndagushaka Mama akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu (....), urukundo unkunda ntaho narusanga Mama ni wowe wampoze hafi ngera aho ntari ndi...”

‘Mama’ ni indirimbo y'umuhanzikazi Holly Gigi umaze igihe kitari gito muri muzika, ndetse akaba anavuga ko yifuza kugera kure mu rugendo rw’umuziki. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igiswahili ndetse n’Icyongereza.

-Inkuru ya Kwizera Jean de Dieu/Rubavu

REBA HANO INDIRIMBO 'MAMA' YA HOLLY GIGI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bjohn5 years ago
    courage mukobwa wacu





Inyarwanda BACKGROUND