Umuhanzi Thierry uba mu gihugu cya Afrika y’Epfo yakoze indirimbo yo gushyigikira Josiane Mwisezera uri mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019. Ni indirimbo yise ‘Tora Mwiseneza Josiane’.
Aganira na Inyarwanda.com, Jean Thierry Uwayezu yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushyigikira Josiane Mwiseneza kuri ubu uri mu bakobwa bamaze gutorwa cyane muri Miss Rwanda 2019 mu matora ari kubera ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda. Ni mu gihe umukobwa uzahiga abandi mu azahita abona itike imujyana mu mwiherero.
Thierry yagize ati: “Indirimbo yanjye nayise Tora Mwiseneza Josiane. Nayikoze mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibitekerezo bya Mwiseneza kugira ngo nagira amahirwe akaba nyampinga w’u Rwanda azite ku bana bo mu cyaro bahura nikibazo cy’imirire mibi.” Abajijwe niba basanzwe baziranye, yagize ati: “Hhhhhhhh oya ntabwo tuziranye.” Yavuze ko atari iyi ndirimbo akoze bwa mbere ahubwo ko afite izindi zinyuranye ndetse ngo ari hafi kumurika album ya mbere.
Umuhanzi Thierry avuga ko ari umufana ukomeye wa Josiane
Thierry yatangaje ko ari umufana w’imena wa Mwiseneza Josiane, ati: “Uretse iyi ndirimbo uruhare rwanjye ni nk’urw’abandi banyarwanda bose bamushigikiye kugira ngo akomeze yitware neza. Josiane namukundiye kwitinyuka yagize atitaye ko ari umwana wo mucyaro. (…) Nabaye umufana we rwose kandi n’abandi bose bari kumwe ndabafana uretseko Josiane yahisemo ibyifuzo bijyanye n’ibyanjye kwita ku mwana wo mu cyaro. “
Abajijwe niba nta rukundo ruri hagati ye na Josiane, yagize ati: “Oya nta rundi rukundo rurimo rwose.“ Thierry avuga ko atari yatekereza ku bijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo. Ati: “Sindabitekerezaho ariko nibibangobwa nzayikora.”
Mwiseneza Josiane ni umwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019
Twabibutsa ko Mwiseneza Josiane uri guhabwa amahirwe n’abatari bacye muri iri rushanwa, ari umwe mu bakobwa 6 bahagarariye intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Yamamaye cyane nyuma y’aho avuye iwabo ku Nyundo n’amaguru akitabira ijonjora ryabereye i Rubavu ku Inzozi Beach Hotel aho yari anafite ibikomere ku mano.
TANGA IGITECYEREZO