Kigali

Ubusinzi bukabije bwa Bull Dogg na Jay Polly ni bwo bwaranze igitaramo cyo kwakira Jay Polly wari uvuye muri gereza -AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/01/2019 11:28
1


Tariki 1 Mutarama 2019 nibwo Jay Polly yafunguwe nyuma y'amezi 5 yari yarakatiwe y'igifungo azira gukubita no gukomeretsa umugore we. Afungurwa yari yateguriwe igitaramo cyo kumuha ikaze cyari cyatumiwemo abandi bahanzi bagombaga kumushyigikira. Iki gitaramo ntabwo Jay Polly yabashije kukirangiza kuko yakuwe ku rubyiniro kubera ubusinzi.



Iki gitaramo cyabereye muri Wakanda Villa akabyiniro kabarizwa ku Kabeza mu mujyi wa Kigali, cyari kitabiriwe n'abahanzi banyuranye. Abaririmbye muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Ally Soudi harimo Jack B, Edouce Softman, Khalfan, Queen Cha, Safi Madiba, Bull Dogg ndetse na Jay Polly nyiri izina wagombaga kuririmbira bwa mbere kuva yafungurwa.

Abandi bose bamaze kuririmba hahamagawe Bull Dogg ku rubyiniro, aririmbira abakunzi be ariko agaragaza isindwe ryo ku rwego rwo hejuru dore ko no guhagarara hamwe byari ingorabahizi. Kugira ngo Bull Dogg ave ku rubyiniro byasabye ko yisunga Ally Soudy wari uyoboye iki gitaramo wamutwaye amugeza mu byicaro dore ko atabashaga kwigenza neza.

Akigera mu byicaro bye yahise ahindura ajya kwicara aho Jay Polly yari yicaye, mbere y'uko Jay Polly ajya ku rubyiniro aba basore babanje guterana amagambo banafatana mu mashati bakizwa n'abari bicaye aho aba bahanzi bari bicaye. Nyuma yo kubakiza Jay Polly yagiye ku rubyiniro atangira kuririmba ariko ubona adakomeye cyane ko yadandabiranaga kubera isindwe.

Jay Polly waririmbaga rutava mu kanwa byaje kuba ngombwa ko avanwa ku rubyiniro ku ngufu kuko yagaragazaga gusinda ku rwego rwo hejuru, ibi bitashimishije na gato abafana bari bitabiriye iki gitaramo.

Jack B

Jack B ni we muhanzi wabanje ku rubyiniro

Jay Polly

Jay Polly

Ally Soudi yatangaje ko abona ubuhanga bukomeye muri Khalfan wagaragaje ko ari umuraperi mwiza

Jay Polly

Edouce Softaman yaririmbye muri iki gitaramo

Jay Polly

Bull Dogg

Bull Dogg yaririmbye n'ubwo yagaragazaga imbaraga nke cyane

Jay Polly

Sandra Miraji yongeye gusanga Bull Dogg ku rubyiniro,...

Jay Polly

Ally Soudy niwe wagobotse Bull Dogg ngo ave ku rubyiniro cyane ko no gutera intwambwe bitari byoroshye

Jay Polly

Jay Polly

Queen Cha yaririmbye muri iki gitaramo

Safi Madiba

Safi Madiba

Safi Madiba

Safi Madiba yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo

Jay Polly

Amalon

Amalon

Ally Soudy wari uyoboye iki gitaramo yatangaje ko yakunze impano ya Amalon umusore ukizamuka muri muzika y'u Rwanda

Jay Polly

Jay Polly

Jay Polly

Jay Polly yaririmbiye muri aka kabyiniro ntiyasoza kuko yagaragazaga gusinda akurwa ku rubyiniro nabi

REBA HANO UKO JAY POLLY YAKUWE KU RUBYINIRO NABI NABASHINZWE UMUTEKANO KUBERA KUGARAGAZA ISINDWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone6 years ago
    Mu gihe abahanzi nyarwanda bagaragara basinze haba mbere yigitaramo cyangwa nyuma yacyo ho byaruta ibyo nibyo bituma nisoko rya muzika ryipfa urabatumira ntibaboneke kubera ibiyobyabwenge



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND