Umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite. Yamamaye cyane mu itsinda rya Tuff Gangz. N'ubwo yamamaye muri iri tsinda Jay Polly kuri ubu ameze nk'ukora muzika ku giti cye adashingiye ku itsinda. Jay Polly yari amaze amezi atanu afungiye i Mageragere.
Jay Polly yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we. Nyuma yo gukatirwa igifungo cy'amezi atanu kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Mutarama 2019 ni bwo yarangije igihano cye ararekurwa. Ubwo yari avuye muri gereza Jay Polly yaganiriye n'abanyamakuru abamenyesha ko yishimiye kongera guhura n'umuryango we.
Jay Polly yari yishimiye kongera guhura n'umwana we
Jay Polly yabajijwe ibibazo binyuranye ariko hageze ku kibazo cy'umubano n'umugore we Uwimbabazi Sharifa, atangaza ko n'ubwo havuzwe byinshi ariko abanye neza n'umugore we. Yabajijwe ku bivugwa ko yaba asigaye akundana na Aline inkumi yavuzwe mu minsi ishize ko yigaruriye Jay Polly, uyu muraperi mbere yo gusubiza iki kibazo abanza gukubita agatwenge ubundi ahakana aya makuru.
Uwimbabazi Sharifa umufasha wa Jay Polly yari yajyanye n'umwana wabo kwakira uyu muraperi
Jay Polly yabwiye abanyamakuru ko afite Album yuzuye yandikiye muri gereza ariko by'umwihariko atumira abakunzi ba Hip Hop mu gitaramo ari bukore ku ijoro ry'uyu wa Kabiri mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama. Iki gitaramo byitezwe ko kiza kugaragaramo abahanzi Asinah, Bull Dogg, Safi Madiba, Queen Cha ndetse kikayoborwa na Ally Soudy na Shaddy Boo uri mu bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITECYEREZO