RFL
Kigali

SKOL yinjije abakiriya bayo mu mwaka mushya bataramirwa na Charly&Nina ndetse n’umubyinnyi Incredible-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2019 10:35
0


Skol yasoje ibitaramo by’iminsi ine byaberaga kuri Kigali Convention Center byaranzwe n’ubwitabire bw’abakunzi b’umuziki n’abayobotse ibinyobwa by’uru ruganada bisembuye n’ibidasembuye biboneka hirya no hino ku masoko yo mu Rwanda.



Urugendo rw’ibitaramo Skol yarusoje yinjiza abakiriya bayo mu mwaka mushya wa 2019 batamirwa n’abahanzikazi Charly&Nina baririmbye indirimbo zitandukanye ndetse n’umubyinnyi w’ikirangirire Incredible Zigi wanyuze benshi mu mbyino zanyuze benshi muri iki gitaramo aho icyaka cyakumiriwe.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 31 Ukuboza 2018, kugera mu rucyerera rw’uyu wa Kabiri tariki 01 Mutarama 2018, uruganda rwa Skol rwakoze igitaramo gikomeye cyaranzwe n’ubwitabire bwa benshi bifuzaga kubona ibishashi bituritswa, umwaka wa 2019 uhabwa ikaze mu Rwanda.  


Skol yinjije abakiriya bayo mu mwaka mushya muhire wa 2019.

Ibitaramo bya Skol byari bimaze iminsi ine bibera kuri Kigali Convention Center. Abitabiriye igitaramo cyabaye mu ijoro ryakeye batangiye kuhagera ahagana saa moya z’umugoroba, bataha mu rucyerera bishimira umwaka mushya muhire binjijwemo n’uruganda rwa Skol rwabazirikanye muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya wa 2019.

Ibitaramo bya Skol byatangiye tariki 28 Ukuboza 2018 bibera kuri Kigali Convention Center, iminsi ibiri ya mbere byacuranzwemo n’aba-Djs bakunzwe mu Rwanda bihurije mu itsinda Dream Team Djs barimo Dj Miller, Dj Marnaud ndetse na Dj Toxxyk. Tariki 30 Ukuboza 2018 haririmbye Safi Madiba ndetse na Marina. Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 31 Ukuboza hataramye abahanzi Charly&Nina ndetse n’umubyinnyi Incredible.


Iki gitaramo cyitabiriwe kubwinshi.

Kuya 18 Ukuboza 2018 nibwo uruganda rwa Skol Brewery Ltd rwamuritse inzoga nshya yitwa Skol Select. Uruganda rwa Skol ruzwiho gutunganya inzoga zisembuye n’izidasembuye, iyi nzoga nshya bazanye ku isoko yitwa Skol Select iri mu icupa rya sentiritiro 33 ikagira alukoro ya 5.5%. Iyi nzoga iri ku isoko iragura 700 Frw, ikozwe muri Malt.    

Skol ni Nyambere mu gutera inkunga imikino inyuranye, itera inkunga ikomeye umukino w’amagare mu Rwanda [Tour du Rwanda], inafasha kandi byihariye ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi nk’uko bivugwa.

AMAFOTO:

Umubyinnyi Incredible yanyuze benshi.

Charly yabyinishije abasore batandukanye.

Nina ku rubyiniro.

Abazi kubyina bahawe umwanya.

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND