Umunyamuziki Patoraking wo muri Nigeria yakoze igitaramo gikomeye cyaranzwe n’ibyishimo kuri benshi bacengewe n’indirimbo ze bahaye umugisha kuririmbirwa kuri CD. Mbere yo kuva ku rubyiniro, yavuze ko afitiye impano abakunzi be n’uko akuramo inkweto asigarana amasogisi azihereza umwe mu bafana bari hafi y’urubyiniro.
Patoraking yaririmbye mu gitaramo ngarukamwaka cyiswe "New Year CountDown" cyabereye muri Radisson Blue&Convention Center mu ijoro ry’uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018, gusa igitaramo cyasojwe ahagana saa cyenda n’igice z’uyu wa kabiri tariki 01 Mutarama 2019.
Ni igitaramo kandi yahuriyemo na mugenzi we Simi ukunzwe mu ndirimbo ‘Joromi’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshanu ku rubuga rwa Youtube mu gihe imazeho, abanyarwanda baririmbye muri iki gitaramo ni Bruce Melodie[ wabimburiye abandi] ndetse na Charly&Nina.
Mu gususurutsa abari bambariye guherekeza umwaka wa 2018, baha ikaze uwa 2019 hanifashishijwe aba-Djs b’amazina azwi nka Dj Toxxyk, Dj Miller ndetse na Waxxy wavuye muri Afurika y’Epfo.
Patoraking wasoje iki gitaramo amaze kuririmba indirimbo yise “My Women” amatara yo ku rubyiniro yazimijwe asaba ko yongera gucanwa. Yicaye ku rubyiniro maze avuga ko ashaka gutanga inkweto yari yambaye nk’impano yagenewe umwe mu bafana nawe atazi. Yagize ati “Ndashaka gutanga izi nkweto. Ndabizi ko zihenze cyane. Nzibahe?” Yararanganyije amaso mu bitabiriye iki gitaramo azahireza umusore ubarizwa muri Nib Studio.
Uko igitaramo “New Year CountDown”cyabereye muri Radisson Blue&Convention Center cyagenze:
Guhera saa moya n’igice (19h:30’) kugera Saa tatu n'iminota 46" : Aba-Djs bavangavangaga umuziki ari nako benshi mu bitabiriye iki gitaramo basimburanya ibyo kunywa bisindisha. Umuziki wacuranzwe wibanze uwo muri Nigeria urogoga no mu zindi mbibi z'isi.
Saa yine n’iminota 5’ (22h:05’): DJ Toxxyk yageze ku rubyiniro atangira gucuranga umuziki wizihiye benshi byunganirwaga n'urunyuranyure rw'amatara. Hashize iminota 31’, Mc Lion Imanzi wari uyoboye iki gitaramo, yavugiye mu ndangururamajwi abaza abitabiriye iki gitaramo niba biteguye gutarama.
Saa yine n'iminota 50' (22h:50’): Itsinda
ry'abanyamuziki n'abacuranzi Sympony Band ryageze ku rubyiniro, batangira
gusuzuma ibyuma byifashishijwe muri iki gitaramo
Saa tanu zuzuye (23h:00’) : Lion Imanzi yageze ku rubyiniro avuga mu Cyongereza ndetse n'Igifaransa, abaza abitabiriye igitaramo uko bameze. Yababajije niba biteguye gusezerera umwaka wa 2018 batangira uwa 2019.
Saa tanu n'iminota 10’ (23h:10’) : Bruce Melodie yahamagawe avugwa imyato na MC Lion Imanzi wavuze ko ariwe muhanzi w'umunyarwanda wagiye muri Coke Studio, ikirenze kuri ibyo agatwara Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani.
Bruce Melodie yaserutse yambaye imyenda y'ibara ry'umukara. Umusatsi yakaraze, amataratara y'umukara, isengeri y'umukara yarengejeho agakote k'umukara. Yahereye ku ndirimbo yise "Ntundize" yakunzwe bikomeye, akomereza ku ndirimbo yise "Complete me"
Indirimbo ya Gatatu yahisemo gutera iyo yise "Block" aherutse gushyira hanze, yayiririmbye avangamo n'andi magambo byanyuze benshi. Yakomereje ku ndirimbo "Ikinyarwanda" yakoranye na Riderman, yayiririmbye afashwa n'abacengewe n’amagambo agize iyi ndirimbo. Ku rutonde rw'indirimbo yaririmbye kandi yanashyize na "Tuza" yakoranye na Allioni [ yavuzweho gushishurwa]. Indirimbo "Ikinya" idarapo ry'umuziki we, yigaruriye abanyuzwe nayo kuva ishyizwe hanze nayo yayiririmbye. Iyi ndirimbo ‘Ikinya’ yayivanzemo n’indirimbo ye yise "Twatoye" yubakiye ku ntsinzi ya Perezida Paul Kagame mu matora yabaye muri 2017.
Uyu muhanzi yanaririmbye kandi indirimbo yakoranye n'abanyamuziki batandukanye "Ntakibazo", ikaba indirimbo yigaruriye imitima ya benshi. Yasoreje urugendo rwe ku rubyiniro mu ndirimbo yise "Ndumiwe".
Saa tanu n'iminota 40" (23h:40’) : Abari muri iki gitaramo basabwe gusohoka hanze kugira ngo barabe uko 'fireworks' ziraswa. Saa sita n'iminota 18" nibwo kurasa umwaka byasojwe. Abitabiriye iki gitaramo basubira mu nyubako bakirizwa umuziki wa DJ Toxxyk.
Saa sita n'iminota 25" (24h:25’) : Umubyinnyi Incredible Zigi yahamagawe ku rubyiniro ari kumwe n'itsinda ry'abasore batandatu. Babyinnye nyinshi mu ndirimbo zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bongeraho n'izo muri Afurika.
Saa sita n'iminota 38' (00h:38’) : Charly na Nina bahagamagariwe gutaramira abari bakoraniye ahabereye igitaramo. Aba bakobwa binjiye bifuriza abitabiriye iki gitaramo umwaka mushya muhire.
Charly yari yambaye imyenda y'ibara ry'umukara,
mugenzi we Nina yambaye imyenda ishashagirana. Bahereye ku ndirimbo bise
"Zahabu", Bakomereza ku ndirimbo 'I do' bakoranye na Bebe Cool, "Face to Face", "Owooma"
bakoranye na Geostedy, "Agatege".
Nyuma y'iyi ndirimbo ‘Agatege’, Nina yavuze ko kuririmba 'uri umunyarwandakazi bitoroshye" , ashimira uburyo bakiriwe kuva batangiye gukora umuziki nk'itsinda. Banzitse ku ndirimbo "Indoro" bakoranye na Big Fizzo, yabafashije kwisanzura mu kibuga cy'abanyamuziki. Bavuye ku rubyiniro saa sita n'iminota 56' bakomerwa amashyi.
Saa saba zuzuye (01h:01’): DJ waxxy wavuye muri Canada yahawe umwanya avangavanga umuziki ahereye muri Leta zanze ubumwe za Amerika, Nigeria ndetse n'ahandi. Saa Saba n'iminota 25': Umunyarwanda DJ Miller uharawe muri iyi minsi yahawe umwanya nawe atangira kuvangavanga umuziki ahereye muri USA.
Saa Saba n'iminota 44": Abacuranzi babarizwa muri Neptunez Band bageze ku rubyiniro. Mc Lion yavuze ko umukobwa uhamagamawe ku rubyiniro afite amateka yihariye mu muziki, kandi yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe. Simi yahise aseruka ku rubyiniro yambaye umwambaro w'ibara ry'umukara n’inkweto zishinze. Umwenda uyu mukobwa yari yambaye wagaragaza amatako.
Yaririmbaga yifuriza abitabiriye iki gitaramo umwaka mushya muhire wa 2019. Yahereye ku ndirimbo yise "Surrender" yakoranye na Mr Eazi akomereza ku ndirimbo ‘Smile For Me” aherutse gushyira hanze.
Uyu mukobwa wari wambaye inkweto ndende yanyuzagamo akabaza abitabiriye igitaramo indirimbo bashaka ko abaririmbira bagahuriza kuri 'Joromi' . Yaririmbye indirimbo nka 'I dun care’, ku rubyiniro yari yitwaje umucuranzi w'akagoma byunganirwaga n'ibyuma byazamuraga umuziki unyura amatwi.
Saa munani
n'iminota 06’(2h:06’). Yateye Indirimbo ye yise "Joromi' yakunzwe by'Ikirenga, yayiririmbye afashwa
byihariye n'abari muri iki gitaramo. Mu buryo bwa Live wumvaga ko iyi ndirimbo
yihutishijwe. Hari abari bicaye bananiwe kubyina, abandi bahugiye ku mbuga nkoranyambaga, amajwi y'abitabiriye iki gitaramo
yashimangiye igikundiro bagiriye iyi ndirimbo. Ababishoboye bafite telephone
zigezweho bifashe amashusho n'amafoto bahuzaga no gutigisa umubyimba.
Muri iki gitaramo, Patoraking yatanze inkweto ze.
Saa munani n'iminota 11": Simi yavuye ku rubyiniro ashimira abitabiriye iki gitaramo ati "Murakoze Cyane kandi ndabakunda".Saa munani n'iminota 15: DJ Miller na DJ Waxxy bahawe umwanya bongera kuvangavanga umuziki.
Saa munani n'iminota 35': Patoraking uheruka mu Rwanda muri Kigali Up Festival yaserutse ku rubyiniro.Yavugiye mu indangururamajwi ari mu mwijima yumvikanisha ko yahageze. Abari mu gitaramo bavugije akaruru k'ibyishimo asaba abari mu gitaramo gushyira hejuru urumuri rwa Telephone kugira ngo bamumurikire. Yahereye ku ndirimbo yise 'Heal the World" yafashishijwemo byihariye na Korali yitwaje, isojwe iyi korali yahise iva ku rubyiniro.
Yakomereje ku ndiri mbo "Love you die" yakoranye na Diamond. Uyu muhanzi indirimbo zose yaririmbye yafashijwe byihariye na DJ we, yageraga hagati akitsa akareka abari mu gitaramo bakamufasha kuririmba. Saa cyenda n'iminota 30' nibwo iki gitaramo cyasojwe, abashoye bakomeza kubyina umuziki wa Djs.
AMAFOTO:
Umusore wegukanye inkweto.
Simi ku rubyiniro yanyuze benshi.
Uyu mukobwa yari yambaye ikanzu igaragaza amatako.
Ndanda wakanyujijeho na Anita Pendo yari muri iki gitaramo.
Umuryango wa Engineer Mihigo witabiriye iki gitaramo.
Bruce Melodie ku rubyiniro.
Nina ku rubyiniro.
Charly.
Andi mafoto menshi kanda hano:
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COMUKO IBISHASHI BYATURIKIJWE KURI KIGALI CONVENTION CENTER
TANGA IGITECYEREZO