RFL
Kigali

Amagare, umutekano uhamye, kwizihirwa bitarenze urugero,..ibikubiye mu ijambo rya Perezida Kagame ritangiza 2019 -VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/01/2019 1:33
0


Mu ijambo risoza umwaka wa 2018 rikanatangiza umwaka wa 2019, Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku mukino w'amagare, avuga ku mutekano uhamye w'u Rwanda anagira icyo asaba abanyarwanda.



Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka wa 2018. Yavuze ko ubukungu bukomeje gukura. Yavuze kandi ko hari byinshi abanyarwanda berekanyemo ubushobozi bafite bitwara neza ku rwego mpuzamahanga, aha yatanze urugero ku mukino wo gusiganwa ku magare.

Ku bijyanye n’umutekano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite umutekano uhamye ndetse akaba ari nako bizahora. Yasabye abanyarwanda gukomeza gukora ntibarangare anabahamagarira gufashanya mu rwego rwo kuzamura abafite intege nke. Yasoje abasaba kwizihirwa ariko ntibarenze urugero.

IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME RISOZA2018 RIKANATANGIZA 2019

"Mbanje kubasuhuza no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2019, hari byinshi byiza biri imbere ariko kandi hari n’akazi tugomba gukora kugira ngo tugeze igihugu cyacu aho twifuza. Kandi turishimira ibyiza twagezeho muri uyu mwaka dusoje.

U Rwanda rwatanze umusanzu warwo mu gusigasira ubumwe bwa Afrika. Ubukungu bwacu bukomeje gukura ahanini bushingiye ku bumwe n’ubufatanye bw’abanyarwanda. Imiyoborere n’imibanire nabyo bikomeje gutera imbere. No mu bindi nk’imikino abanyarwanda berekanye ubushobozi bitwara neza ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu gusiganwa ku magare.

Kubera ubumwe twubatse n’ubumenyi bw’abanyarwanda, igihugu cyacu kirakomeye, kandi gifite umutekano uhamye ni nako bizahora. Umubano wacu n’ibihugu bya Afrika umeze neza ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, RNC n’abandi.

Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Africa w’iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange. Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi aho ibimenyetso dufite nabo bafite byerekana ko bafatanya ku mugaragaro n’ubwo babihakana.

Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu mu rwego rw’imikoranire n’imibanibanire myiza y’ibihugu bya Africa. Nkaba ngira ngo nsabe abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo ntibarangare, umwaka watubereye mwiza kandi w’uburumbike ariko muri ibyo byose haracyari abafte intege nke bakeneye ubufasha bwacu.

N’ubundi gufatanya no gufasha abatishoboye bisanzwe mu muco wacu. Njyewe n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’imiryango yanyu umwaka mushya muhire w’2019 mukomeze kwizihirwa bitarenze urugero, murinda ubuzima bwanyu n’ubwa bagenzi banyu, Imana ibahe umugisha."

REBA HANO PEREZIDA KAGAME ATANGIZA UMWAKA WA 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND