Kigali

Impanga zitabiriye Miss Rwanda 2018 zitabiriye ibirori by’abavutse ari impanga byaranzwe n'udushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2018 15:29
1


Mu gitaramo cyahurije hamwe abavutse ari impanga cyaranzwe n’udushya dutandukanye turimo umuryango wibarutse abana 4, umugore wabyaye abana 3 ndetse n’abagabo 2 b’impanga bashakanye n’abagore 2 nabo bavutse ari impanga.



Kuri iki cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 , ni bwo habaye igitaramo cyiswe “Rwanda Twins Party” gitegurwa na ‘Rwanda Twins Family’, gihuriza hamwe abantu batandukanye bavutse ari impanga batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda mu rwego rwo guhura bakishimana bakanasangira bizihiza umunsi wabo w’abana bavutse ari impanga.

Muri uyu mwaka wa 2018 n’ababyeyi babo bari bahawe ikaze muri ibi birori kuko nabo bafite ihuriro ribahuza ryiswe ‘Twins Parents’. Uyu muhango ubaye ku nshuro ya Gatandatu wagaragayemo abavutse ari impanga bafite impano zitandukanye zirimo gukora ibikorerwa iwacu [Made in Rwanda], gutunganya inzara, kuririmba ndetse no kwerekana imideli.

Abana babiri b'abakobwa bavutse ari impanga.

Hagaragayemo kandi abana b’impanga bane , abana b’impanga batatu, kuri ubu bafite amezi 8 gusa , ndetse n’umuryango w’abasore babiri b’impanga bashakanye n’abakobwa 2 nabo b’impanga.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Butoto Jean Claude ndetse na Bukuru Alphonse bashakanye n’abagore babiri nabo b’impanga, Butoto Jeanette na Bukuru Cecile, batangaje ko byari muri gahunda kugiranngo bashakane n’abagore nabo b’impanga kuko bose bageze igihe cyo gushaka bose bagira umuhate wo gushaka abakobwa nabo bavutse nkabo.

Yagize ati” Kuri ubu dufite ishimwe ryo kuba twaramaze gushakana n’abagore nabo bavutse ari impanga aho tumaze kubyarana nabo abana babiri mbese ubu wumve ko twishimye mu muryango wacu.”

Babajijwe niba bitaragoranye mu gihe cyo kurambagiza Cecile na Jeanette badusubije ko bitigeze bibagora kubera ko basanze nabo bafite gahunda yo kuzashakana n’abagabo b’impanga usibye ko batari bazi neza ko bazababona gusa ngo bishimiye kuba barahuye n’abagabo bavutse nkabo.

Iki gitaramo kandi cyagaragayemo abana bane barimo umukobwa umwe mu bahungu 3 bavutse ari impanga aho batubwiye ko bibatera ishema ryinshi ryo kuba baravutse mu buryo bw’igitangaza bugora benshi kubwiyumvisha.

Hagaragayemo kandi Uwonkunda Belinda hamwe n’impanga ye yitwa Umutoni Belise banitabiriye irushanwa rya nyampinga w’ u Rwanda 2018. Aba bakobwa bari baje kwifatanya n’abandi bantu bafite impanga zabo muri uyu muhango.

Hanagaragayemo kandi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, wari kumwe n’impanga ye, Dr Mfurankunda Pravda, bombi bari mu batangije uyu muryango “Rwanda Twins Family”

Abateguye uyu muhango ubaye ku nshuro ya Gatandatu baboneyeho gutangiza ikigega kiswe ‘Twins Foundation’ gifite intego yo guha ubushobozi bw’ibanze bwo gufasha abagore bibarutse abana b’impanga badafite ubushobozi [ Abagore batawe n’abagabo kubera ko babyaye impanga] babagurira ibikoresho bizabafasha mu rwego rwo kwiteza imbere.

Aba kandi barateganya no gushyiraho komite igamije kwiga ku bibazo byibasira abo bagore baba baribarutse abana b’impanga hagamijwe kubaha ubufasha. Muri uyu muhango banahembye abana b’impanga bitwaye neza kurusha abandi mu ishuri.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, uumuyobozi w’ihuriro ry’ababyeyi babyaye impanga mu Rwanda, Murebwayire Justine, yasobanyuye iby’iri huriro ry’ababyeyi n’icyo rigamije aho yashimiye abagize uruhare rukomeye kugira ngo iri huriro ribeho kuko rimaze kugera ku byiza byinshi.

Yagize ati” Twakira ababyeyi babyaye abana barenze umwe ariko imibereho ikaba ikigoye cyane nko kubura ibyangombwa nkenerwa birimo ‘ imyambaro , igikoma gusa turashimira ubuyobozi bwa Leta bugenda bufasha bamwe muri abo babyeyi natwe icyo tubonye kikaza ari inyunganizi.”

Yanaboneyeho kwibutsa ababyeyi bitabiriye iki gikorwa gushyira mu bikorwa gahunda biyemeje yo gutanga umusanzu buri kwezi mu rwego rwo kubaka ihuriro ry’ababyeyi babyaye abana barenze umwe mu rwego rwo gushyigikira abana babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Niyomuremyi Pascal, yavuze ko uyu muryango umaze kugera kuri byinshi ndetse ko ‘bifuza ko bifata indi ntera bikaguka bikagera no hanze y’umupaka w’u Rwanda kuko naho basanze hari abandi bantu bavutse ari impanga’.

Ati “Byatangiye bigoranye gusa kuri ubu turacyagerageza gukora uko dushoboye kugira ngo duhurize hamwe imiryango itandukanye ibarizwa mu duce tw’u Rwanda dutandukanye n’ubwo ubushobozi bukigoranye kuko natwe bidusaba umusanzu n’ubwitange bwacu kugira ngo uyu muryango ukomeze waguke.”

Bihaye intego yo kujya bakora iki gitaramo mu minsi ya nyuma isoza umwaka mu igihe abana bari mu biruhuko mu rwego rwo guhurizwa hamwe iyi miryango kugira ngo bishimimane banaganire ku iterambere ry’ umuryango wabo ndetse n’igihugu muri rusange.

AMAFOTO:

Ibirori by'impanga byitabiriwe kubwinshi.


Ibirori by'impanga bisigaye biba buri mwaka.

Bashinje ihuriro ribahuza.

Peacemaker n'impanga ye.

Impanga zitabiriye Miss Rwanda 2017 zitabiriye ibirori by'abavutse ari impanga [abo bari bambaye ipantalo z'umukara].

Byari ibyishimo ku bavutse ari impanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwetu6 years ago
    muduhe number za telephone natwe tujye hamwe nabandi babyaye impanga.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND