Kigali

MISS RWANDA 2019: Twaganiriye na buri mukobwa watsindiye guhagararira intara y'Iburasirazuba-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 11:26
17


Kuri iki cyumweru tariki 23/12/2018 ni bwo habaye amarushanwa mu karere ka Kayonza hagamijwe guhitamo abakobwa bazahagararira iyi ntara muri Miss Rwanda 2019. Aya marushanwa yari indyankurye cyane ko aha ari ho hamaze kwitabira abakobwa benshi ugereranyije n’izindi ntara 3 zabanje.



Abakobwa 101 ni bo biyandikishije, gusa ku ikubitiro abakobwa 69 bahise babura amahirwe ntibemererwa kwigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka ku mpamvu yo kutuzuza ibisabwa byose ku mukobwa ushaka kwitabira iri rushanwa. Ntibyari byoroshye na gato mu guhitamo abakobwa bakomeza mu cyiciro kizakurikiraho muri Miss Rwanda kuko ijonjora ryamaze amasaha arenga atanu abakobwa bahatwa ibibazo ngo bumvikanishe impamvu yatuma baba Miss Rwanda.

Nyuma yo kubazwa bose abagize amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy'iri rushanwa bahagarariye intara y'Iburasirazuba ni abakobwa icumi. Aba bose bakaba baganiriye na Inyarwanda.com badutangariza uko bakiriye gutsinda ndetse n'ibyo bagiye kongeramo imbaraga bityo bakabasha gutsinda mu byiciro bikurikiyeho. Icyakora abakobwa bose barushanyijwe i Kayonza icyo bahurizaho cyabagoye ni ubwoba bari bafite.

Miss Rwanda

Abakobwa 10 batsindiye guhagararira intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2019

REBA HANO ABAKOBWA BATSINDIYE GUHAGARARIRA INTARA Y'IBURASIRAZUBA;

Mutoni Queen Peace
Uwihirwe Yasipi Casimir
Murebwayire Irene
Mukunzi Teta Sonia
Igihozo Darine
Inyumba Charlotte
Bayera Nisha Keza
Mutesi Nadege
Higiro Joally
Mugwaneza Emelyne

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAKOBWA BATOREWE KUZAHAGARARIRA INTARA Y'IBURASIRAZUBA MU IRUSHANWA RYA MISS RWANDA 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukakarangwa6 years ago
    aba bakobwa ni gud
  • Nyiramana6 years ago
    tubifurije amahirwe
  • murigo6 years ago
    nange ndore
  • gihana6 years ago
    Umuti nyawo
  • ngenzi6 years ago
    Reka da
  • ngenzi6 years ago
    uhmmm
  • ngenzi6 years ago
    mutima muke
  • mutimawurugo6 years ago
    Ariko ntimugakabye
  • murigo6 years ago
    nange ndore
  • rutabana6 years ago
    Ni sawa cyane
  • Rizinde CLaude6 years ago
    Komerezaho tukurinyuma
  • Rizinde CLaude6 years ago
    Ababari nibezape
  • Emmanuel6 years ago
    Wawu welcame meddy.ikaze iwacu.
  • ngenzi6 years ago
    na none
  • Mukamurigo6 years ago
    Reka da
  • Kamanzi6 years ago
    ni powa kabisa
  • Kamanzi6 years ago
    ni sawa cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND