Kigali

Patrick Nyamitari usigaye yibera muri Kenya yakoranye indirimbo ya Noheli n'umuhanzi Padi Wubonn uri mu bakunzwe cyane-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 10:16
0


Patrick Nyamitari umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga hano mu Rwanda, muri iyi minsi ntabwo yari acyumvikana cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Uku kutamwumva ngo bihuye n'uko amaze iminsi yibera muri Kenya aho asigaye aba anashakisha ubuzima ariko nanone umuziki nawo awukorera muri iki gihugu.



Kuri ubu Patrick Nyamitari yashyize hanze indirimbo ye nshya ya Noheli yise "Receive my Christmas". Ni indirimbo yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare mu muziki wo gusetsa (comedie musicale) mu gihugu cya Kenya witwa Padi Wubonn. Adusobanurira byinshi kuri iyi ndirimbo Patrick Nyamitari yatangaje ko ishingiye ku bana bato batishoboye baba mu mihanda hirya no hino muri Africa, abarererwa mu bigo bitandukanye byiyemeje kubarera, cyane cyane bamwe baba baratawe bakiri impinja bagakurira mu maboko y'abafite umutima w'impuhwe.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Patrick Nyamitari yagize ati" Twifuza kwereka Isi ko badakwiye kwitwa ba 'maskini' bahora bagomba kubonwa nk'abatagira icyo bamaze. Nabo bafite icyo batanga kuri Christmas." Uyu muhanzi  yatangaje ko ari yo mpamvu bahisemo gukora iyi ndirimbo yanatangiye gucurangwa ku ma televiziyo anyuranye mu gihugu cya Kenya.

NYAMITARI

Patrick Nyamitari

Patrick Nyamitari amaze amezi arenga atatu yibera mu gihugu cya Kenya. Ngo amaze kuhungukira inshuti nyinshi cyane mu muziki. ati"Mu gihe gito maze muri iki gihugu maze kunguka inshuti nyinshi zo mu ruganda rwa muzika ya hano kandi bakunda cyane ibyo nkora. Bintera imbaraga rero, kuri ubu maze gukora indirimbo eshanu muri studio ebyiri zinyuranye, gusa ntabwo zirarangira neza."

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA PATRICK NYAMITARI N'UMUNYAKENYA PADI WUBONN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND