Kigali

VIDEO: “Ha hantu! Ku rumuri rugabanyije, mu nyanja y’imitoma ndahakumbuye” Allioni yatangaje ha hantu yaririmbye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2018 8:08
0


Mu mihimbire y’abahanzi hari ubwo batanga ubutumwa buzimije bikagorana kumenya neza icyo bashaka kuvuga. Ibi bisaba ko nyir’ubwite agira icyo atangaza ku gihangano cye, gusa na none hari ubwo yongera akazimiza



Umuhanzikazi Allioni kuri ubu ufite indirimbo nshya yise ‘Tuza’ yakoranye na Bruce Melodie ni we tugiye kuganiraho muri iyi nkuru yacu. Afite indirimbo ikunzwe n’abatari bacye yise ‘Ha hantu’ yasohokanye n’amashusho yayo tariki 21/08/2018. Yarakunzwe cyane. Ubusanzwe Allioni azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Pole pole, Umusumari, Karacyarimo, Sinzakureka, Amahirwe, Uramfite n’izindi.

Usesenguye ibyo Allioni aririmba muri iyi ndirimbo ‘Ha hantu’ ukabihuza n’ibyo yatangarije INYARWANDA, wahita umenya neza ukuri nyako kw’ahantu Allioni yaririmbye. Twatangiye tuvuga ko abahanzi muri kamere yabo bakunze kuzimiza. Utaganiriye n’umuhanzi cyangwa se nyir’igihangano, biragoye ko wamenya ukuri kw’ibyo yanyujije mu gihangano cye. Ibi biri mu mpamvu INYARWANDA yaganiriye na Allioni tumubaza byinshi kuri iyi ndirimbo ye.

Buzindi Allioni yasobanuye byimbitse 'Ha hantu' yaririmbaga mu ndirimbo ye.

Mu ndirimbo ‘Ha hantu’ Allioni yumvikana mu ijwi rye aririmba aya magambo; “Ha hantu, ha hantu,..Ku rumuri rugabanyije, ku kaziki kadasakuza, ku cyangwe cya nyacyo, nkongorera akantu, nkumbuye ijwi ryawe, njye nawe ha handi, mu nyanja y’imitoma,…harya hantu ndahakunze, ndahakumbuye ngwino dusubiraneyo. Ntuhindure amasaha dukomeze ya yandi, ….iki ni igihe cyawe umuvuduko wugabanye, ongera icyizere nkubere ibyishimo. “

Ku ba Allioni aririmba avuga ko akumbuye ahantu hari urumuri rutagabanyije, hari umuziki udasakuza, ukabihuza no kuba mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzikazi agaragara ari kumwe n’umusore bari mu cyumba ndetse hakaba n’aho uwo musore agaragara yambaye ubusa ku gice hejuru, ibi bishobora gutuma hari abahita bacyeka ko ‘Ha hantu’ Allioni aririmba ari ‘mu cyumba’ , birumvikana umuhungu n’umukobwa bari kumwe. Icyakora nyir’ubwite hari uburyo yabisobanuyemo.

Umunyamakuru wa INYARWANDA , Nsengiyumva Emmy waganiriye na Allioni mu minsi ishize, yabanje kuvuga ko yabonye ‘Ha handi’ Allioni aririmba ari ahantu mu cyumba. Yahise abaza Allioni aho hantu aho ariho n’uko Allioni asubira agira ati: “Oya ntabwo ari mu cyumba, (yahise aseka cyane).” Yongeyeho ati “Nonese iriya ndirimbo yose ni mu cyumba? Ha handi ashobora ari nk’ahantu, ushobora no kuba umubyeyi yarakujyanye gusengera ahantu ukahakunda ariko agatinda kuhagusubiza, ukajya umubwira uti mama wansubije ha hantu ko mpakumbuye ko nahakunze wansubijeyo!.”

Allioni yashize  amanga ‘Ha hantu’ yashatse gusobanura ahahuza n’ibiri mu mashusho y’iyi ndirimbo ye.

Umunyamakuru yahise avuga ati “N’umukunzi ukamubwira uti ha hantu (ndahakumbuye)?”  Allioni yasubije avuga ko n’umukunzi byashoboka rwose, akakujyana ahantu mukagirana ibiganiro byiza akakubwira amagambo meza ndetse hakavamo n’ikintu yise ‘kizima’. Ibi ngo byatuma uhora usaba umukunzi wawe kugusubiza ha hantu.

Yagize ati: “N’umukunzi ashobora kukujyana ahantu ukishima mugasangira mukaganira mukagira ibiganiro byiza hakavamo n’ikintu kizima, ukajya umubwira uti ha hantu wambwiriye amagambo meza ni ho nshaka ko unsubiza narahakunze ndanahakumbuye. Nkumbuye kumva y’amagambo, nkumbuye kumva twa tugambo twiza wambwiraga. “

Allioni yabajijwe niba ibyo yaririmbye byaramubayeho agakumbura aho hantu bigeze aha, n’uko agira ati: “Ni ibintu narebye kuko abantu bajya bakumbura ikintu bakakibura kandi burya ufite uburyo wabibwiramo umuntu ukamubwira ngo wansubije ha hantu ko nahakumbuye nanahakunze, wambabariye ukahansubiza.” Yabajijwe niba hari uwo aherutse gusaba kumusubiza ‘ha hantu’, n’uko ati: “Ok ahubwo hari uwo nabibwira aka kanya! Bakunzi banjye munsubize ha handi, ndahakumbuye, ha handi ndi kuri stage, ndi kuririmba, muzamuye amaboko ndahakumbuye pe kandi nzi neza ko tuzahahurira. “

Ese wowe nyuma y’ibyatangajwe na Allioni n’ibyo wiboneye mu mashusho y’indirimbo ye, urasanga ‘Ha hantu’ avuga ari hehe?

Allioni aherutse gushyira hanze indirimbo 'Tuza' yakoranye na Bruce Melodie.

Uyu muhanzikazi ari gukorana na Alex Muyoboke nk'umujyanama we.

REBA HANO IKIGANIRO NA ALLIONI ASOBANURA 'HA HANTU' YARIRIMBYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND