N'ubwo amaze imyaka irenga icumi mu itangazamakuru Gerard Mbabazi, umunyamakuru wa RBA, aravuga ko yumva ataranyurwa n'uburyo arikora kuko umunsi ku wundi ngo kuri we ari ishuri rimwereka ko ntaho aragera. Icyakora nanone yishimira intambwe agezeho n'ubwo ngo ari akazi yatangiye acunaguzwa n'abatari bishimiye akazi agiyemo.
Mu
kiganiro uyu munyamakuru ukunzwe n'urubyiruko rutari ruke yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko mu
biganiro byose akora ndetse n'abo bahura ari byo bituma abona ko agifite
urugendo rwo kugenda. Ati: "Burya mu buzima ni uguhora wiga, njye ndeba
umunsi ku wundi nkabona hari ibyo nkwiye guhindura bimwe wenda bijya birangira
ngatangira ibindi ariko hari n'ibindi umuntu aba arwana nabyo ari nabyo umuntu
iyo yisuzumye abona agifite urugendo rurerure!"
Yakomeje
agira ati: "Hari ubwo rimwe ukora ikiganiro ukibaza icyo wakoze ukumva
wakwiha igihano ariko hari n'ubundi umuntu abyukana 'mood' nziza ku buryo ukora
ikiganiro ugataha wikuriye ingofero gusa byose bihinduka bitewe n'umunsi. Byose
rero mbona ari urugendo rukomeza kandi umuntu aba akeneye kongeramo ingufu ngo
tutarambirana"
Gerard
Mbabazi winjiye mu itangazamakuru mu mwaka wa 2008 aciye mu ishuri
ry'itangazamakuru mu cyahoze ari kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare. Ubwo
yinjiraga muri Radio Salus yari ikunzwe icyo gihe, ngo bamwe mu bamuzi bamuciye
intege bamubwira ko yiraze umuruho.
Yunzemo ati: "Ibaze ariko ko bambwiraga ko umunyakuru ariwe
muntu usuzuguritse mu Rwanda kandi jye ahubwo narabonaga ariwe muntu nzi ukaze,
Hari n'uwigeze kumbwira ngo ubwo nawe uzajya wambara bya bijire wirirwe
wirukankana ibyuma mu muhanda cyangwa kuri stade, waka amakuru bagusuzugura
kandi ufite diplome yawe? Gusa yavugaga ibyo ahubwo nkumva nti uwabimpa!"
Kumenya
no gutsimbarara ku nzozi ze ngo ni bimwe mubyatumye amara imyaka 10 muri uyu
mwuga kuko ngo iyo bitaba ibyo aba abarizwa ahandi. Yagize ati:"Cyakoze mu
buzima uzamenye icyo ushaka ugitsimbarareho kuko hari benshi bakubona
bakagushushanya mu bundi buzima buhabanye n'ubwo wifuza, iyo utazi icyo ushaka
rero nibwo wisanga wakurikiye inzira zabo, ukisanga umunsi ku wundi urwana
n'ubuzima urotora inzozi z'abandi izawe warazitaye! Aha niho ubaho wicuza
wibaza impamvu utakurikiye inzira yawe!"
Mbabazi uzwi cyane mu biganiro bya Magic FM na Radio Rwanda, avuga ko nubwo itangazamakuru ari umwuga umutunze birenga ibyo kuko arifata nk'umuryango we wa kabiri kuko yarihuriyemo n'abantu b'ingeri zitandukanye kandi bamwubaka umunsi ku wundi."Rwose jye nanashishikariza n'urubyiruko rufite inzozi zo kuba abanyamakuru ko uyu ari umwuga mwiza uguhemba ariko ni n'umwuga ukora nturambirwe kuko ukuremera inshuti nyinshi nkeka ko utari kubona iyo ujya mu bindi, kandi burya nta muntu wishimye kuri iyi si nk'umuntu ufite inshuti. Niyo mpamvu mubona abanyamakuru bamwe na bamwe batajya basaza. "
Gerard Mbabazi azwi cyane mu biganiro akorana na Michelle Iradukunda
Mbabazi kandi yemeza
ko hari ubwo kumenyekana na gato bituma hari ubwo uwo bibayeho abigira inzira
yo kwiremereza kandi ntaho aragera ari nabyo avuga ko bitagakwiye.Ati:
"kuba maze imyaka 10 mvugira kuri radio cyangwa mu bindi bitangazamakuru
naciyemo, si icyatuma mbisinda ngo usange naciye ibintu mu bandi kuko tujya
tubona rwose n'abajya kuri micro umunsi umwe ariko agataha atikoza amaboko ku
mubiri, jye rero numva icya mbere ari ukubanza kumenya niba abo bantu bakumvise
cyangwa bakubona ku gitangazamakuru hari icyo bakungukiyeho mbese ubabera
'inspiration' bitabaye ibyo ni ikwibeshya cyane kuko ushobora kuba icyamamare
ariko mu buryo budafite icyo buvuze, ukaba uri kuri TV cyangwa radio rwose
abantu bakuzi ariko bakwangwa! muby'ukuri se uwo we si umustari?"
Gerard Mbabazi
yatangiriye umwuga we w'itangazamakuru kuri Radio Huye muri 2008 aho yamaze
amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba
radio Salus ya kaminuza y'u Rwanda yajyagamo umugabo igasiba undi kubera uburyo
yari radio ikunzwe. Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu
itangazamakuru ryandika.
Nyuma
y'igihe kinini atumvikana mu ruhando rw'abanyamakuru bavuga tukabumva cyangwa
ngo bagaragare kuri televiziyo, Gerard Mbabazi yasubiye kumvikana kuri radio
binyuze Kuri KT Radio yari igitangira ibiganiro byayo mu mpera za 2013 ariko mu
ntangiriro za 2014 ahita ahava ajya mu kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA)
abarizwamo na magingo aya by'umwihariko mu biganiro nka 'The rundown' na
'Samedi Detente'.
TANGA IGITECYEREZO