Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubufatanye bwa muntu ku isi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/12/2018 12:39
1


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 51 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 355 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 11 ngo umwaka urangire.



Ibintu  y’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1860: Leya ya Carolina y’amajyepfo yabaye leta ya mbere igerageje kwikura muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1924: Adolf Hitler yarafunguwe aho yari afungiye muri gereza ya Landsberg kubera gushaka guhirika ubutegetsi.

1955: Cardiff yagizwe umurwa mukuru wa Pays des Gales, kimwe mu bihugu bigize ubwami bw’ubwongereza.

1977: Ibihugu bya Djibouti na Vietnam byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1988: I Vienne mu gihugu cya Autriche hasinyiwe amasezerano y’umuryango w’abibumbye yo guhagarika icuruzwa ritemewe n’amategeko ry’imiti igabanya ububabare mu mubiri izwi nka Narcotic Drugs.

1989: Leta zunze ubumwe za Amerika zateye igihugu cya Panama ku ntego yo guhirika ubutegetsi bwa Manuel Noriega.

1995: Ingabo za OTAN zatangiye igikorwa cyo gucunga amahoro mu gihugu cya Bosnia.

1999: Igihugu cya Portugal cyarekeye agace ka Macau mu maboko y’igihugu cy’ubushinwa.

2004: Abajura bibye amafaranga angana n’amapawundi miliyoni 26.5 muri banki y’amajyaruguru iherereye muri Donegall Square, muri Ireland y’amajyaruguru, ubu bukaba buri mu bujura bukomeye bwa banki bwakozwe mu mateka y’ubwami bw’ubwongereza.

2007: Umwamikazi Elizabeth II yabaye umwami/kazi wa mbere ukuze ubayeho utegetse ubwami bw’ubwongereza nyuma yo guca ku mwamikazi Victoria wabayeho imyaka 81, amezi 7 n’iminsi 29 y’amavuko.

Abantu bavutse uyu munsi:

1901Robert J. Van de Graaff, umunyabugenge w’umunyamerika akaba yaravumbuye imashini ikora amashanyarazi yiswe Van de Graaff generator nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1967.

1944Bobby Colomby, umunyamerika wavugirizaga ingoma itsinda rya Blood, Sweat & Tears nibwo yavutse.

1946: John Spencer, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2005.

1956: Mohamed Ould Abdel Aziz, perezida wa Mauritania yabonye izuba.

1961: Mohammad Fouad, umuririmbyi, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamisiri yabonye izuba.

1968: Joe Cornish, umukinnyi wa filime zisekeje w’umwongereza nibwo yavutse.

1978: Geremi Njitap, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1980: Ashley Cole, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1980: Anthony da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa ukomoka muri Portugal nibwo yavutse.

1981: Royal Ivey, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika yabonye izuba.

1982: Keny Arkana, umuraperi w’umufaransa yabonye izuba.

1983: Jonah Hill, umukinnyi, umwanditsi, akaba n’umushoramari wa filime, w’umunyamerika nibwo yavutse.

1990: JoJo, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1929: Émile Loubet, perezida wa 8 w’ubufaransa yaratabarutse, ku myaka 91 y’amavuko.

1971: Roy O. Disney, umushoramari w’umunyamerika umwe mu bavandimwe bashinze inzu itunganya filime ya The Walt Disney Company yaratabarutse, ku myaka 78 y’amavuko.

2001: Léopold Sédar Senghor, umusizi, akaba yaranabaye perezida wa mbere w’igihugu cya Senegal yaratabarutse, ku myaka 95 y’amavuko.

2013: Lord Infamous, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya 36 Mafia yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko.

Iminsi mikuru yiziyizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubufatanye bwa muntu ku isi (International Human Solidarity Day).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pacifique5 years ago
    Ubundi izina.Rwanda.risobanura.iki



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND