RFL
Kigali

FRANCE: Yvan Buravan yahuye n'icyamamare Lokua Kanza wahise agura kopi ya Album ye "The Love Lab" -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2018 14:54
2


Yvan Buravan ni izina ry'umuhanzi uri kuzamura urwego bikomeye mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, uyu musore mu minsi ishize nibwo yashyize hanze Album ye ya mbere yise " The Love Lab", iyi Album nyuma yo kuyimurika yahise yerekeza mu Bufaransa aho yagiye mu biruhuko ndetse no kugira bimwe mu bikorwa bya muzika akorerayo.



Yvan Buravan kujya mu Bufaransa agenda yisanga cyane ko afiteyo inshuti ye Ben Kayiranga uyu akaba umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda unafasha Yvan Buravan ibijyanye na muzika cyane ko uyu arinawe wafashije Yvan Buravan kwiyandikisha muri Prix Decouvertes byarangiye anegukanye. Kuba yaregukanye Prix Decouvertes byazamuye izina ry'uyu muhanzi mu bakurikiranira ibikorwa bya muzika hafi mu gihugu cy'Ubufaransa.

Lokua Kanza inshuti ya hafi ya Ben Kayiranga amenye ko Yvan Buravan ari mu Bufaransa yatumyeho uyu muhanzi ngo babonane, nyuma yo guhura bakaganira uyu muhanzi wamamaye cyane yasabye Yvan Buravan kumwumvisha indirimbo ziri kuri Album ye nshya, Yvan Buravan amaze kumvisha Lokua Kanza izi ndirimbo yahise agura Album cyane ko yari yazikunze nkuko Yvan Buravan yabitangarije Inyarwanda.com.

Nyuma yo kuganira aguze na Album ye Lokua Kanza yajyanye Yvan Buravan na Ben Kayiranga muri studio ye kubumvisha Album ye nshya amaze imyaka itanu akoraho, iyi studio yitwa piccolo ikoramo umuhungu wa Lokua Kanza, aha uyu mugabo yashimye cyane Yvan Buravan uburyo ari kuzamura urwego muri muzika ye ndetse anamwifuriza amahirwe masa mu rugendo rwe rwa muzika, nkuko Yvan Buravan yakomeje abitangariza Inyarwanda.com.

Yvan Buravan yijeje Lokua Kanza ko bazongera guhura muri Gicurasi 2019 ubwo azaba asubiye mu Bufaransa agiye gufata igihembo cye cya Prix Decouvertes anamusaba ko bazaganira ku bijyanye no kuba bakorana indirimbo.


Yvan Buravan
Yvan Buravan na Lokua Kanza

Yvan Buravan
Yvan Buravan yahuye na Lokua Kanza n'umuhungu we ukora muri studio ya se

Yvan Buravan
Yvan Buravan hagati ya Lokua Kanza na Ben Kayiranga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyandwifidele5 years ago
    kukimutanyereka amafoto
  • David5 years ago
    Wahuye n'umunyabigwi musore. Abatazi ibya muzika ntibazi neza Lokua kanza ariko wowe nk'umunyamuziki uzi icyo guhura nawe bivuga. Congs for the trophy and the oppprtunity





Inyarwanda BACKGROUND