RFL
Kigali

Ommy Dimpoz yagiye kwivuriza mu Budage uburozi yaherewe mu ifunguro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2018 19:08
0


Ommy Dimpoz uri mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzania yongeye gusubira imbere y’abaganga nyuma y’uko abafana be bari batangiye gutekereza y’uko yatoye agatege. Yagiye kuvurirwa muri Budage nyuma y’iminsi icyenda yamaze muri koma.



Faraji Nyembo umubyeyi wa Ommy Dimpoz yemeje ko umuhungu we yajyanwe mu Budage nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uko ubuzima bwe budahagaze neza muri iyi minsi. Yavuze ko ibi bije nyuma y’uko Ommy abazwe mu muhogo bagira ngo yoroherwe no kumira ifunguro ndetse no kunywa, ni igikorwa cyabereye muri Afurika y’Epfo muri Mata 2018.

Ommy aherutse gutangaza ko yahishuriwe n’abaganga y’uko yagaburiwe uburozi. Yavuze ko yabanje kunanirwa no kumira ifunguro, ndetse n’ibyo kunywa byaramugoraga cyane yegera abaganga bo muri Tanzania bamwohereza kwivuriza muri Kenya, ibizamini bigaragaza ko ashobora kuba yaragaburiwe uburozi.

Ubuzima bwa Ommy Dimpoz bugeze habi.

Umubyeyi we avuga ko nyuma yo kubagwa umwana we yagaragaje ibimenyetso byo kugaruka mu buzima busanzwe ariko ko mu minsi yashize byongeye kuzamba.

Umwe mu baganiriye na Global Publishers, yagize ati “Nyuma yo kuva muri Afurika y’Epfo muri Mata, yagiye i Mombasa mu kiruhuko. Nyuma y’amezi atatu yagiye kwisuzumisha kwa muganga, basanga afite ikibazo mu muhogo.

Muri Tanzania, ubuzima bwa Ommy Dimpoz bwakomeje kuba bubi. Edaily yanditse ko Ommy yamenye ko afite ubu burwayi ubwo yari mu bukwe bwa Alikiba.

Ise wa Ommy yemeje ko umuhungu we yajyanwe muri Budage, asaba abanyamasengesho kumuba hafi, ati “ Ndemeza ko umuhungu wanjye yajyanwe mu Budage. Ubuzima bwe ntabwo bumeze neza, ndizera ko bizagenda neza. Icyo nasaba aba-Tanzania ni ukumusengera agakira vuba,’

Muri Nzeri 2018 byavuzwe ko Ommy Dimpoz yagiye kuvurirwa mu bitaro bya Milpark Hospital biherereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Gusa, Seven Mosha, ureberera inyungu za Rockstar 4000 Entertainment ya Alikiba, yatangaje ko aya makuru ari ibihuha, avuga ko Ommy Dimpoz ameze neza kandi ko akomeje ibikorwa by’umuziki.

Muri Nyakanga 2018 Ommy Dimpoz yashyize amashusho kuri instagram avuga ko yabazwe mu muhogo kandi ko bigenda neza. Ati ‘Nanyuze mu bihe bigoye. Namaze iminsi 15 mu bitaro. Ndatekereza nzagaruka meze neza. Ubu ndi kugitanda. Ndashimira buri wese wanyoherereje ubutumwa anyifuriza gukira vuba ndetse n’abo bose bansengeye. Ndizera buri kimwe cyose kizagenda neza.”

Omary Nyemobo [Ommy Dimpoz] wakoze indirimbo ‘Hello Baby’ yamaze amasaha 12 mu bitaro bya Sandton muri Afurika y’Epfo hongerwa inzira y’umuhogo kugira ngo ajye abona uko arya anamire. Nyuma yo kubagwa mu muhogo yamaze iminsi icyenda muri koma, atoye agatege asubira muri Tanzania.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Ommy yahishuye ko amaranye igihe indwara yamufashe mu buryo budasanzwe. Yivuriza muri Kenya na Afurika y’Epfo, abaganga bamubwiraga ko ikibazo afite atari kanseri ahubwo ko ‘byashoboka y’uko yagaburiwe uburozi’ ari nabwo bwamuzahaje bigatuma atabasha kumira no kunywa neza.

Dimpoz afashwa mu muziki na Rockstar Africa.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND