Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amafoto n’amashusho ya Ndahimana Narcisse wasezeranye mu mategeko ya leta yambaye kamambili yasesekaye hirya no hino. Benshi babifashe nk’urwenya ariko nyuma ubuzima bushaririye umuryango we ubayemo bwaje kumenyekana benshi bakorwa ku mutima, barimo na Moses Turahirwa nyir’inzu ikomeye y’imideli mu Rwand
Ndahimana Narcisse ni umugabo w’imyaka 42, we n’umufasha we batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe ari naho baherutse gusezeranira imbere y’amategeko nk’abashakanye tariki 29/11/2018. Mu gihe bimenyerewe ko n’ubwo abantu baba ari abakene iyo bageze mu gihe cy’ibirori bashaka imyambaro myiza yo guserukana, umuryango wa Ndahimana wo ntiwabashije kubona ubushobozi bwo guserukana umucyo bajya gusezerana mu murenge wa Shyogwe, ari nabyo byatumye benshi batangarira uburyo Ndahimana yari yambaye ishati y’amaboko magufi, karuvati, ipantalo na kamambiri.
Iyo asobanura ubuzima bwe bw’ubukene buvanze n’uburwayi amaranye igihe kini bwamuteye kumugara no kutabasha kugira icyo akora, Ndahimana agaragaza agahinda n’umubabaro kandi agashimira cyane umugore we wabashije kwihanganira ubwo buzima bwose banyuzemo, agashimangira ko uko baserutse bajya mu murenge ari nako bazajya kwa padiri bameze ndetse ngo nta n’ibirori bateganya kuko nta bushobozi bafite.
Turahirwa Moses ufite inzu y'imideli ikomeye mu Rwanda Moshions yemeje ko azambika umuryango wa Ndahimana mu bukwe
Tuganira na Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda Moshions, yavuze ko iyi nkuru y’uyu mugabo yamugezeho ku munsi w’ejo hashize tariki 04/12/2018 ndetse ikamukora ku mutima, ndetse ngo imibereho y’uyu muryango iragoye kuyiyumvisha.Twamubajije icyo yaba atekereza kuri uyu muryango, avuga ko nawe yatekereje kugira uruhare mu gufasha uyu muryango awuha imyambaro yazambarwa mu bukwe ndetse niba hari n’abazabambarira bose inzu ya Moshions ikabambika.
Nyuma y’uko iyi nkuru itangajwe bikagera mu nzego zibishinzwe, Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yemeje ko akarere ka Muhanga kagiye kwita ku bibazo by’uyu muryango. Uretse ubufasha bwa leta, abanyarwanda batandukanye bahugukiye kwegera uyu muryango no kuwufasha kwikura mu bukene, kimwe no kuwuherekeza mu myiteguro y’ubukwe bwabo buteganijwe tariki 29/12/2018 nk’uko Ndahimana avuga ko yabyifuje.
Kanda hano urebe Turahirwa Moses avuga ko inzu ye izambika umuryango wa Ndahimana Narcisse mu bukwe bwe:
TANGA IGITECYEREZO