Kigali

Miss Iradukunda Liliane yatuganirije ku byamugoye muri Miss World 2018 anagira inama uzitabira iri rushanwa umwaka utaha

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2018 10:40
2


Miss Iradukunda Liliane ni umukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda2018 uyu akaba ari nawe wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2018. Miss Liliane ntabwo yigeze abasha kwegukana ikamba cyane ko ryegukanywe na Nyampinga wari uhagarariye Mexique. Nyuma y'irushanwa Iradukunda Liliane yadutangarije ibyamugoye mu irushanwa.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Iradukunda Liliane ukiri mu Bushinwa ahabereye irushanwa yabwiye umunyamakuru ko irushwanwa rya Miss World riba ryitabiriwe n'abakobwa begukanye amakamba mu bihugu byabo kimwe mu bigorana kugira ngo ubashe kumenya uzegukana ikamba. Yagize ati" Urumva hano twari abakobwa 120, aba bose baba bakwiye ikamba kuko buri wese aba akora cyane mwibuke ko buri wese yagiye yegukana ikamba mu gihugu cye kandi ikamba tuba duhatanira ni rimwe gusa."

Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko byibuza nubwo atabashije kwegukana ikamba ariko yishimira kuba yarabashije kwinjira mu bakobwa 25 bagaragaje "ubwiza bufite intego" ari nacyo kiba ari icy'ingenzi mu irushanwa. Miss Iradukunda Liliane yatangaje ko uwegukanye ikamba ari umukobwa wari urikwiye kandi asanga niyo ataba we buri wese wari kuryegukana yari kuba arikwiye cyane ko bose baba barakoze cyane.

Abajijwe inama yagira uzamusimbura muri iri rushanwa Iradukunda Liliane yavuze ko uzahagararira u Rwanda mu mwaka wa 2019 nubwo atamuzi yamusaba kuzagenda yumva ko ahagarariye igihugu kandi akumva ko agomba kugihagararira neza. Yagize ati" Hano kwegukana ikamba bisaba gucunga buri ka rushanwa kose bityo akazaba asabwa kugerageza kuza mu ba mbere ari nabyo bimuha amahirwe yo kugera ku munsi wa nyuma ari mu banyamahirwe."

Miss Iradukunda Liliane

Miss Iradukunda Liliane ntabwo yabashije kwegukana ikamba icyakora ngo yishimira kuba yaraje muri 25 b'Ubwiza bufite intego

Yakomeje agira ati: "Ikindi bisaba ni uko hazabaho uburyo bwo gusaba abanyarwanda kongera imbaraga mu gutora umukobwa uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World cyane ko biri mu bitanga amahirwe menshi nabyo yo kwinjira mu banyuma bahatanira ikamba bityo bikaba byanatanga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World."

Iradukunda Liliane yabwiye Inyarwanda.com ko ari ibintu bishoboka cyane ko umunyarwanda cyangwa umunyafurika yazegukana iri kamba mu gihe yashyiramo imbaraga nyinshi. Uyu mukobwa ukiri kubarizwa mu Bushinwa vuba cyane aragaruka mu Rwanda nyuma yo kuva mu irushanwa atarabashije kwegukana ikamba rya Miss World 2018 yari yitabiriye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cacak6 years ago
    nsi nunva ngo bara basambanya umwe kuwundi bitewe numwanya ushak kwegukana! abandi baka bagira ab'agent bokugurisha utwana twudukobwa mubihugu bako mokamo. ibiyobya bwenge nugushukana !miss wacu ooooh
  • CHEER5 years ago
    hanyuma se nagira nkwibarize, ko utubwiye ngo wamusaba kuzagenda yumva ko ahagarariye igihugu kandi akumva ko agomba kugihagararira neza, hanyuma wowe wari wagiye mubutembere?bivuze ko wowe wari wigiriye mubindi utaruhagarariye? narumiwe pe. mutegana Imitego gusa. niwirire isi sha



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND