RFL
Kigali

Ibyishimo ni byose kuri Irebe Natacha washyizwe mu bazahatanira ikamba rya Miss Africa Calabar

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2018 16:27
2


Umukobwa witwa Irebe Natacha Ursule ufite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yagaragaje ibyishimo yatewe no gushyirwa mu bakobwa 21 bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza, Miss Africa Calabar 2018.



Irushanwa rya Miss Africa rigiye guhuriza hamwe abakobwa b’ubwiza mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River mu gihugu cya Nigeria ku wa 27 Ukuboza, 2018. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa rigiye kuba, rifite insanganyamatsiko ‘Africanism”. Ibirori byo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba bizabera muri Calabar International Convention Center.

Ku nshuro ya mbere n’iya kabiri irushanwa riba, ryibanze ku nsanganyamatsiko y’imihindagurikire y’ikirere. Ni insanganyamatsiko yagendeweho hagamijwe kumenyekanisha urusobe rw’ibinyabuzima no kugaragaza inzira ishoboka yo guhangana n’iyangirika ry’ikirere, Africa ikaba umugabane mwiza wo gutura.

Natacha washyizwe mu bakobwa 21 bahatanira ikamba, yagaragaje ibyishimo yatewe byo gutoranywa agahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar. Mu butumwa yasangije abagera ku bihumbi umunani bamukurikira ku rubuga rwa instagram, yagize ati “ Mwakoze cyane @Miss Africa Calabar kubwo kumpa aya mahirwe adasanzwe yo guhagararira igihugu cy’imisozi igihumbi (Rwanda).”

Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar yarangije amasomo ye muri Riviera High School, yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Yagize amanota ya mbere muri buri somo ryose yakozemo ikizamini.

Muri 2015 yiga muri Fawe Girls School yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri, nyuma y’iminsi mike yegukana irindi kamba rya Miss High School nk'umukobwa wahize abandi bose mu buranga mu bigaga mu mashuri yisumbuye icyo gihe.

Abakobwa bahataniye ikamba bazamara ibyumweru bibiri bacumbikiwe, bategurwa kwitwara neza ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Muri uyu mwiherero bazigishwa ‘gukangurira abatuye isi ko Afurika ari umugabane mwiza wo guturaho’, ‘kugabanya abamukira bajya mu bindi bihugu’, ‘guhangana n’iyangirika ry’ikirere ku mugabane wa Afurika’, ‘gukoresha ibikoresho bitangiza ubutaka’ ndetse n’ibindi hagamijwe kumenyakanisha umugabane wa Afurika.

Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa amadorali 50,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ni mu gihe ikamba ryegukanwe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.

Abakobwa hataniye ikamba n’ibihugu bahagarariye:

 1.Algeria: Sarri Yamina;

2.Botswana: Patience Phuthego,

3.Burundi: Ornella Gahimbare,

4.Cameroon: Marite Atah
Efamba,

5.Gabon: Eden Akoumou,

6.Gambia: Jariatou
Touray

7.Ghana:  DelaYawo Seade,

 8.Kenya: Annabel
Monthe,

 9. Morocco: Hallabi Hala,

10.Namibia: Ndapewa
Matheus,

11.Nigeria: Nnaemeka Chimamaka Goodness,

12.Rwanda: Irebe Natacha Ursule,

13.Sierra Leone: Harrietta
Alpha,

14.Somalia: Sumeya Abdirahman Ali,

15.South Africa: Paulette Neo Kaise,

16.South Sudan: Agei Ajok-Amoor Madhel Malek,

 17.Tanzania: Mary Claverys,

 18.Togo : Charlene Ayi,

19.Tunisia: Lobna Ouni,

 20.Uganda: Rona Vivian Kisakye,

21.Zambia: Gladys Kayumba.

Abategura irushanwa bemeje urutonde rw'abakokwa bazaryitabira.

Image result for Irebe Natacha Ursule ufite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018

Uyu mukobwa afitanye amateka n'amarushanwa y'ubwiza.

Related image






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Turagushyigikiye mukobwa mwiza, nubundi ni wowe wagombaga kuba Miss Rwanda 2018, nuko ikibazo cyanyuma utabashije kugisubiza neza ariko nizeye ko noneho iri kamba rizataha iwacu. courage Ursule
  • linda m5 years ago
    Ursule wangeee...wujuje ubunyarwandakazi pe. kuri ngewe ni wowe miss Rwanda 2017 nabagutoranije babikubonyemo. Courage rero Imana ibane nawe mu myiteguro





Inyarwanda BACKGROUND