Umunyarwenya, Umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’injyana ya Reggae, Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye nka Ben Nganji yishimye bikomeye intambwe yatewe n’umugore we Ufitenema Yvette wasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Ufitinema Nganji Yvette, ni umugore wa Ben Nganji babana mu buryo bwemewe n’amategeko; ku wa 02 Gashyantare 2016 nibwo bombi bahamije isezerano ryabo. Ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2018 ni bwo yatanze igitabo yanditse asoja amasomo ye y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishami ry'Ibaruramari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Ben yabwiye INYARWANDA, ko umuryango we uri mu byishimo bishibuka ku ntambwe yatewe n’umufasha we mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu amaze yiga dore ko yatangiye kwiga mu mwaka wa 2015. Yavuze ko umugore we yamweretse y’uko hari imbaraga abagore bifitemo kurusha abagabo, ikintu amushimira mu buryo bw’imwihariko. Yagize ati:
Umuryango uri mu byishimo by'iyo ntambwe yindi Imana yabateje. Ni urugendo umugore wanjye yatangiye muri 2015. Umugore wanjye yanyeretse ko hari imbaraga abagore bifitemo twe abagabo tutagira. Yize atwite! Arabyara akomeza no kurera umwana wacu Inema Nganji Miguel. Byose akabifatanya n’izindi nshingano z'urugo kandi akagira amanota meza. Yajyaga kwiga ananiwe ariko umwaka warangira akagira amanota ari hejuru ya 80.
Ben Nganji yahamije ko Umugore we Yvette ari umuhanga.
Umugore wa Beni Nganji, yatanze igitabo imbere y’Inteko y’Abarimu bo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Muri iki gitabo yanditse ‘ku musanzu w’Imisoro mu iterambere ry’Igihugu’. Umuhango wo guhabwa impamyabumenyi ya Kaminuza, uzaba ku wa 14 Ukuboza 2018.
Ben Nganji ni umunyarwenya ubifatanya n’umuziki akagerekaho n’inshingano z’urugo. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mbonye Umusaza” yacuranzwe henshi, yaririmbye kandi indirimbo nka “Nsazanye inzara”, “Habe n’Akabizu’, “Mon Garçon” n’izindi nyinshi, ubwamamare bwazamuye n’’inkirigito’ yanyuze benshi.
AMAFOTO:
Byari ibyishimo mu muryango wa Ben Nganji.
Nganji avuga ko umugore we yamweretse y'uko hari ubundi bushobozi abagore bifitemo kurusha abagabo.
Yvette n'umwana we ugiye kuzuza imyaka ibiri y'amavuko.
TANGA IGITECYEREZO