Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria ni we uyoboye urutonde rw’abahanzi bo muri Afurika bafite ibihembo byinshi, aho amaze kwegukana 166.
Dore urutonde rw'abahanzi 10 bo muri Afurika bamaze kwegukana ibihembo byinshi haba mu bihugu byabo ndetse no ku Isi hose muri rusange.
1. Wizkid
Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria ni we uyoboye urutonde rw’abahanzi bo muri Afurika bafite ibihembo byinshi, aho amaze gutsindira ibihembo 166. Azwi ku bw’indirimbo ze zigezweho ziri mu njyana ya Afrobeats.
2. Angelique Kidjo
Angelique Kidjo, umuhanzikazi w’umunyabigwi ukomoka mu gihugu cya Benin, amaze kugera ku bihembo 140. Kidjo, akaba azwi cyane mu rwego rw’umuziki wa "World Music", ni umwe mu bahanzi babayeho kandi barushijeho kugaragaza impano zabo ahenshi ku Isi.
3. Sarkodie
Sarkodie, umuhanzi w’icyamamare wo mu gihugu cya Ghana, ni we wa Gatatu ku rutonde, afite ibihembo 120.
Azwi mu njyana ya Hip-hop na Rap ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Afurika y’Iburengerazuba.
4. Davido
Davido wo muri Nigeria, ni umwe mu bahanzi b’abahanga bafite impano muri Afurika. Afite ibihembo 104, akaba azwi cyane ku ndirimbo ze zamugejeje kure nka Fall na If ndetse ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.
5. Shatta Wale
Shatta Wale, umuhanzi wo muri Ghana akaba ari mu bantu 5 ba mbere bafite ibihembo byinshi ku mugabane wa Afurika. Azwi cyane mu njyana ya Dancehall.
Amaze kwegukana ibihembo 102.
6. Burna Boy
Burna Boy wo muri Nigeria amaze gutsindira ibihembo 99, kandi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki w’Isi.
Burna Boy amenyerezweho gukora ibitaramo byitabirwa mu buryo budasanzwe.
7. 2Baba
2Baba ni umwe mu bahanzi b’icyitegererezo muri Nigeria, akaba amaze gutsindira ibihembo 81. Azwi cyane ku ndirimbo ze nka African Queen ndetse n’izindi nyinshi zakunzwe mu gihe cyahise kandi n'ubu zikaba zigishimangira ubudasa bwe.
8. Stonebwoy
Stonebwoy ni umwe mu bahanzi bo muri Ghana bafite ibihembo byinshi, akaba amaze kugira ibihembo birenga 80. Azwi cyane ku njyana ya Dancehall ndetse afite umwihariko mu muziki wa Afurika y'Iburengerazuba nk'uko tubikesha Africa Facts Zone.
TANGA IGITECYEREZO