Umuraperi wo muri Amerika , ASAP Rocky, umwanzuro w'urukiko wanzuye ko nta cyaha yakoze mu byaha byose yashinjwaga birimo kurasa inshuti ye ASAP Relli.
Icyemezo mu rubanza rwa ASAP Rocky cyanzuye ko nta cyaha yakoze, ni nuyma y'uko umucamanza yanzuye ko Rocky atari umunyabyaha. Umukunzi we, Rihanna, akaba n'umugore we bafitanye abana bari barikumwe ndetse n'umwavoka we Joe Tacopina.
Nyuma y'uko Rocky arenganuwe ,ibyishimo byahise bimwuzura ashimira abamufashije kugira ngo ave mu maboko y'ubushinjacyaha.Ati "Murakoze ku gukiza ubuzima bwanjye".
Rihanna bari kumwe mu rukiko, yahise ahobera umugabo we Rocky nyuma yo kumva icyo cyemezo cy'urukiko nk'uko tubikesha TMZ.
Rihanna ntiyavuze ijambo ku banyamakuru, uretse iryo yanyujije kuri Instagram agira ati: Icyubahoro ni icy'Imana kandi Imana yonyine".
Joe Tacopina, umwunganizi wa Rocky, yavuze ko ASAP Relli yavuze ibinyoma byinshi mu rubanza, ndetse asaba umushinjacyaha kumukurikirana nk'umunyabyaha, kuko yabeshye.
Hagendewe ku byavuzwe mu rubanza, Tacopina yavugaga ko ASAP Relli imbunda yavugaga ko Rocky yarafite ari imbunda y'igikinisho kandi atigeze anamurasa.
Icyemezo cyafashwe nyuma y'aho inteko y'abacamanza ifashe igihe cyo kuburanisha aba bombi aho Rocky yashinjwaga icyaha cy'iterabwoba, gukoresha imbunda mu buryo butemewe n'amategeko no kurasa ASAP Relli mu 2021, ndetse ko yashoboraga gufungwa imyaka 24 iyo aramuka ahamwe n'icyaha.
TANGA IGITECYEREZO