RURA
Kigali

UCL: Bayern Munich yakomeje bigoranye, AC Milan irasezererwa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/02/2025 6:19
0


Mu gihe Bayern Munich yarwanye kugera ku isagonda rya nyuma ngo igere muri 1/8 cya UEFA Champions League siko byagenze kuri AC Milan kuko yo yasezerewe na Feynood.



Bayern Munich yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye nyuma yo gutsinda Celtic igitego ku munota wa 94’ cyabonetse binyuze kuri Alphonso Davies, gihesha iyi kipe itike yo kujya muri 1/16 cya UEFA Champions League.

Uyu mukino wabereye kuri Allianz Arena, wari ugoye cyane kuri Bayern, kuko yatsinzwe igitego cya mbere na Nicolas Kühn, byatumye ikipe y’Abadage ijya ku gitutu cyo gukina ishaka uko yakwishyura. Celtic yari yakoze ibishoboka byose kugira ngo yandike amateka mashya, ariko ntibyabahiriye.

Ikipe yo muri Scotland yatangiye umukino ikora ibishoboka byose ngo ibone igitego kare. Ku munota wa 20, Nicolas Kühn yabonye amahirwe meza nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Jota, ariko Raphael Guerreiro akuraho umupira wari ugiye mu izamu.

Mu masegonda macye, Kühn yongeye gutanga umupira mwiza imbere y’izamu rya Bayern, ariko Maeda ntiyabasha kuwushyira mu rushundura. Bayern nayo yagize amahirwe make, kuko Harry Kane yateye ishoti rikomeye mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu.

Nyuma yo kuva mu karuhuko, Bayern Munich yakomeje gushakisha igitego, ariko yisanga iri ku gitutu gikomeye. Ku munota wa 60, Joshua Kimmich na Kim Min-Jae bakoze ikosa rikomeye mu bwugarizi, bituma Kühn abyungukiramo, atsinda igitego cya mbere cya Celtic.

Ikipe ya Vincent Kompany yahise isatirwa bikomeye ishaka gutsindwa igitego cya kabiri, ariko Bayern yitwaye neza mu bwugarizi. Bayern Munich yakomeje gushakisha igitego cyatuma ikomeza mu kindi cyiciro, ariko umunyezamu wa Celtic, Kasper Schmeichel, yakomezaga kubakomerera.

Ku munota wa nyuma w’umukino, Schmeichel yongeye gukuramo umupira wa Leon Goretzka, Alphonso Davies aba fahi awusubiza mu izamu, maze atsinda igitego cy'intsinzi.

Celtic yahise isezererwa muri Champions League, mu gihe Bayern Munich igomba gutegereza kureba niba izahura na Bayer Leverkusen cyangwa Atlético Madrid muri 1/8.

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Kabiri ikipe ya AC Milan yanganyije na Feynood 1-1 maze Feynood irakomeza kuko umukino ubanza yari yaratsinze Milan AC 1-0, Club Blugge yasezereye Atalanta, naho Benfica isezerera AS Monaco.

 

Bigoranye Bayern Munich yageze muri 1/8 muri UEFA Champions League

Club Brugge yasezereye Atalanta

Benfica yasezereye AS Monaco







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND