Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki 18 Gashyantare ni bwo habaye ibirori byo gutanga ibihembo ku mishinga y’urubyiruko yahize indi mu irushanwa ngarukamwaka rizwi nka YouthConnekt, aho abahize abandi bose hamwe begukanye agera kuri miliyoni 500 Frw.
Ibi bihembo byatangiwe muri Kigali Convention Center, birimo arenga miliyoni 100 Frw zatsindiwe n’abantu icyenda bahize abandi mu byiciro byose.
Mu bahembwe, harimo n’umunyarwenya
Fally Merci watangije ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy, watsindiye
miliyoni 10 Frw mu cyiciro cya Arts Connekt.
Uyu munyarwenya yagize
ati: “Ingamba ni uko 'hagiye gushya'. Urumva amafaranga nk’aya iyo uyatsindiye,
tuba dufite ibintu byinshi kuko gutegura igitaramo biravuna. Iyo ugize gutya
ukabona ibintu byagutwaraga amafaranga urabyiguriye, ni ‘expense’ uba ukuyeho. Na
wa munyawenya agatera imbere mu buryo yahembwagamo, na kompanyi igakura. Izi ni
imbaraga baduhaye.”
Uwineza Peace Shakirah
wamenyekanye muri filime z’urwenya zitandukanye nka Mbaya Series na Subu
Comedy, na we watsindiye miliyoni 5 Frw mu cyiciro cy’abagore.
Uyu mukobwa wize
ibijyanye na ‘Customs and Tax Operation’ kuri ubu ni rwiyemezamirimo ufite
urusenda yise ‘Neza Chill’ akora binyuze muri sosiyete ye Shaky Ltd ari na wo mushinga wamufashije gutsinda.
Nyuma yo guhabwa igihembo
yagize ati: “Mu by’ukuri, ni urugendo rutari rworoshye, n’ubu ntabwo rworoshye,
ariko nibura hari aho ngiye kuva hari n’aho nzagera.”
Mu bandi bahembwe, harimo
Ufitimana Aimee Pacifique watsinze mu cyiciro cy’urubyiruko rufite ubumuga
akegukana miliyoni 5 Frw, Uwiduhaye Ligobert ufite ikigo cya Studio of African
wildlife wahembwe miliyoni 10 Frw watsinze
mu cyiciro cy’ubuhanzi ‘Artconnekt,’ Biseruka Joshua ukora ibijyanye
n’inkuru z’urugendo yahembwe miliyoni 10 Frw;
Bizimana Janvier
wegukanye miliyoni 25 Frw ahigitse abandi mu cyiciro cy’ubuhinzi n’ubworozi,
Michel Nshimiyimana yegukana miliyoni 15 Frw, Dufatanye Jean Claude wegukanye
miliyoni 20 Frw, mu gihe Muhorakeye Annet ari we wegukanye igihembo gikuru
gihwanye na miliyoni 25 Frw.
Umuyobozi wungirije mu
Ishami rya Loni ryita ku Iterambere, UNDP, Shaima Hussein, yashimiye u Rwanda
ko ruha urubuga urubyiruko ndetse rukarutinyura kwihangira imirimo no kwiteza
imbere.
Yibukije urubyiruko ko
rutitabiriye amarushanwa gusa ahubwo ari ba rwiyemezamirimo kandi bafite
umusanzu mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika.
Ni mu gihe Minisitiri
w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, na we yibukije urubyiruko
gukoresha amahirwe rufite kuko hari imishinga irushyigikiye irimo na Hanga
Ventures, wamuritswe uyu munsi.
Yasabye urubyiruko
rwahembwe kutirara kuko urugendo rugikomeza, anizeza ba rwiyemezamirimo bakiri
bato ko mu gihe cy’amezi abiri, igiciro cya internet bavuga ko kiri hejuru
kizaba cyagabanyijwe.
Minisitiri Ingabire
yagaragaje ko hashyizweho undi mushinga wiswe 'Hanga Ventures' ugamije gutera
inkunga y’igishoro ba rwiyemezamirimo bato, abasaba kuwitabira mu kwagura
ibikorwa byabo.
Ati “Hashyizweho
n’umushinga wa Hanga Ventures ugamije kuba watanga igishoro kuri mwebwe ba
rwiyemezamirimo bato, hagati ya miliyoni 50 Frw na miliyoni 100 Frw. Ni
umushinga twatangije icyumweru gishize ukazakomeza umwaka wose. Ndabakangurira
ba rwiyemezamirimo bari hano kuwugana, buri uko ufite umushinga wanogeje wifuza
kubonera igishoro ngo igitekerezo cyawe ukigereho ushobora kugana urubuga rwacu
ukagerageza amahirwe.”
Mu ijambo rye,
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo, Musonera Gaspard yashimye
ukwiyemeza n’ubushishozi bw’abana bakiri bato b’u Rwanda, aragira ati:
“Ukwiyemeza kwanyu, ubuhanzi n’ubudacogora byerekana ubushobozi ntagereranywa
buri mu rubyiruko rw’u Rwanda.”
Minisitiri w’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye
urubyiruko rwatsindiye amafaranga mu marushanwa ya YouthConnekt kuzabafasha
kuzamura imishinga yabo.
Ati: “Aya mafaranga
mwatsindiye agomba kuzamura imishinga yanyu, ni nayo mpamvu twashatse
abafatanyabikorwa batandukanye ngo babafashe gukora imishinga yunguka.”
Minisitiri Utumatwishima
yashimiye kandi urubyiruko rukora imishinga mito yo kwiteza imbere, ku muhate
bagira, aboneraho no kwibutsa urundi rubyirukorwari rwitabiriye uyu muhango ko amahirwe
nk’aya ahoraho kandi ni ari aya bose.
Minisiteri y'Urubyiruko
n'Iterambere ry'Ubuhanzi, igaragaza ko mu bahembwa hiyongereyemo ibyiciro
bishya harimo icy’Urubyiruko ruri mu buhinzi (AgriConnekt), icy’Abahanzi
(ArtConnekt), icy’Urubyiruko rw’abafite ubumuga ndetse n'icyiciro cy’abagore
n’abakobwa.
Abiyandikishije bose
hamwe bari 2.268, abarushanyijwe ku rwego rw’Akarere 643, hahembwa 30 ku rwego
rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho buri wese yahawe miliyoni 1 Frw.
Hatanzwe kandi amahugurwa
y’ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo 260 bafite imishinga itanga icyizere aho
uzabona make muri abo azahabwa miliyoni 1 Frw yo kumuherekeza mu gihe hahembwe
arenga miliyoni 125 Frw ku bahize abandi.
Hatanzwe ibihembo bya YouthConnekt ku nshuro ya 13
Abatsinze bose bagabanye miliyoni 500 Frw
Muhorakeye Annet ni we wegukanye igihembo gikuru gihwanye na miliyoni 25 Frw
Byamurenze arapfukama ashima Imana
Umunyarwenya Fally Merci yegukanye miliyoni 10 Frw
Uwineza Shakirah wamenyekanye muri filime z'urwenya na we yahembwe miliyoni 5 Frw
Uyu yabaye uwa kabiri mu cyiciro cye ahabwa miliyoni 20 Frw
Minisitiri Utumatwishima yabukije urubyiruko ko amahirwe nk'aya ahoraho kandi agenewe buri wese
Minisitiri Ingabire yibukije urubyiruko gukoresha amahirwe rufite kuko hari imishinga myinshi irushyigikiye
Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda, Shaima Hussein yashimiye u Rwanda ruha urubuga urubyiruko ndetse rukarutinyura mu kwiteza imbere
Umuhanzi Chriss Eazy ni we wasusurukije abitabiriye
Bari bizihiwe
Ishami Talents na bo basusurukije abitabiriye binyuze mu mbyino zigezweho
DJ Niny yatanze ibyishimo bisendereye
Judy uri mu bakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga yari ahari
Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO