Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy nyuma ya filime 'The Family Affairs' ubu ari gutegura filime y'uruherekane yise 'Abubu'.
Shaffy wamenyekanye muri filime nyarwanda ubu ari gutegura filime yise 'Abubu'. Ni nyuma yaho abonye ko filime yaramaze igihe ashyize hanze 'The Family Affairs' ica kuri Televiziyo y'u Rwanda ikunzwe nuko bimutera gutangiza umushinga w'iyindi filime ayita 'Abubu'. Nk'uko izina ryayo ribivuga iyi filime izibanda ku buzima bw'abantu b'iki gihe, ibyo abantu b'ubu bakora ndetse ifite ubutumwa bwigisha imihindagurikire y’abantu bitewe na tekinologi isigaye iriho n'ingaruka abantu bahura nazo.
Arnold yizeza abakunzi ba filime nyarwanda ko iyi filime izakangura benshi bakora ibintu mu bwihisho bakamenya ko isi bagezemo nta guhisha ku kibaho bitewe na tekinologi isi iri gukoresha. Yagize ati:
Ni filime izibanda ku buzima bugendanye n'isi ya none tugezemo iri kurangwa n'iterambere ryihuse, ubutekamutwe bukiyongera, ubujura bukiyongera, uburara bukiyongera, uburyo abakobwa batangira uburara n'ikibibatera. Mbese ni filime izakangura benshi batekereza cyangwa bakora ibintu mu bwihisho bakamenya ko isi tugezemo nta guhisha ku kibaho bitewe na tekinologi isi iri gukoresha.
Rukundo Arnold uri gushora imari muri iyi filime 'Abubu' akana yobora ifatwa ry'amashusho yayo.
Arnold ahamya ko iyi filime iteguranywa ubuhanga kuko ifite abatekinisiye benshi aho buri umwe aba afite icyo ashinzwe. Yanatubwiye ko abakinnyi b’iyi filime Abubu bari kuba ahantu hamwe ibi bikanabafasha gukora imyitozo hamwe kandi ku gihe. Iyi filime izagira za Epizode 170 gusa mu kwezi k'Ugushyingo ibice bya mbere bizatangira kujya hanze.
Zimwe muri filime Shaffy yakinnyemo ndetse akashoramo imari hari: "Rucumbeka, Nkubito ya nyamunsi, The Family Affairs ni yo agiye gukora Abubu. Hateganyijwe ko iyi filime Abubu hatabonetse undi muterankunga izahagara miliyoni 60".
Iyi filime irimo abakinnyi bafite impano
Shaffy yasoje asaba abanyarwanda ndetse n'abandi bafatanyije umwuga wo gukina filime kumugira inama kuko abafitiye byinshi abateganyirije harimo no ku zagaragara muri iyi filime Abubu.
TANGA IGITECYEREZO