RURA
Kigali

The Rock yabaye umukinnyi wa mbere wa filime wishyuwe amafaranga menshi muri 2024

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:1/03/2025 18:43
0


Dwayne Johnson uzwi cyane nka "The Rock" ni we mukinnyi wa filime wahembwe amafaranga menshi muri 2024, angana na miliyoni 88 z'amadorari.



The Rock yongeye kuba umukinnyi wa filime wa mbere wakiriye amafaranga menshi muri Hollywood muri 2024. 

Ku nshuro ya gatanu, uyu mukinnyi wahoze afite izina rikomeye mu mukino wa "WWE Games", ariko ubu akaba ari ikirangirire mu gukina filime, ari imbere mu rutonde rw’abanyamafaranga rwakozwe na "Forbes" rwashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025.

Johnson yinjije miliyoni 103 z'amadorari, aho igice kinini cy’ay'amafaranga cyavuye mu masezerano akomeye yagiranye na Netflix kuri filime zo mu mwaka wa 2024 harimo "Red One" na "Moana 2". Nyuma yo gukatwa amafaranga, Johnson yinjije miliyoni 88 z'amadorari muri 2024.

Johnson wabayeho mu buzima bugoye mbere y'uko yamamara, ubu afite imyaka 52, yinjije miliyoni 64.5 muri 2016, ariho yatangiye guca agahigo muri Sinema. The Rock yanabaye umukinnyi wakiriye amafaranga menshi muri 2021, 2020 ndetse na 2019.

Ibigo by’imari byavuze ko muri 2022, umutungo we wari miliyoni 270 z'amadorari. Ariko muri 2025, urubuga rwa Celebrity Net Worth rwavuze ko umutungo we ugeze kuri miliyoni 800 z'amadorari.


The Rock ayoboye abakinnyi ba filime binjije amafaranga menshi muri 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND