"Emilia Pérez" ni filime ifite ihatanye mu byiciro byinshi muri Oscars 2025, ariko yakiriwe nabi muri Mexique kubera uko yerekanye iki gihugu.
"Emilia Pérez", iyobowe n’umufaransa Jacques Audiard, ni yo ifite 'Nominations' nyinshi zigera kuri 13 muri Oscars 2025. Iyi filime yamaze gutsindira ibihembo bikomeye nka Best Comedy or Musical muri Golden Globe Awards, ariko yakiriwe nabi cyane muri Mexique.
ABC7 New York ivuga ko iyi Filime ivuga inkuru y'umuyobozi w'ikiyovu cy’amahoro muri Mexique, uhinduka umugore nyuma yo guhindura igitsina, akagerageza kwisubiraho no kwiyunga n’ahise he. Abakinnyi b’imena ni Karla Sofía Gascón, Zoe Saldaña, na Selena Gomez.
Nubwo iyi filime yishimiwe ku rwego mpuzamahanga, muri Mexique yateje impaka. Impamvu nyamukuru ni uko benshi babonye ko idasobanura neza uburemere bw’ibiyovu by’amahoro byagize ingaruka mbi ku gihugu, ndetse ko abanya-Mexique bake bagize uruhare mu iyikora.
Hari abasabye ko iderekanwa muri Mexique, aho abantu barenga 11,000 bashyize umukono ku busabe bwo kuyikumira, bavuga ko isuzuguye igihugu cyabo n’agahinda k’abagizweho ingaruka n’ibiyovu by’amahoro.
Ibibazo byarushijeho gukomera nyuma y'uko hagaragaye ubutumwa bw’ivangura umukinnyi Karla Sofía Gascón yigeze gutangaza kuri Twitter, bugizwe n’amagambo asebya idini ya Islam.
Ibi byatumye hari abamusabye kwitandukanya n’iyi filime, ndetse ntiyagaragaye mu birori bya SAG Awards nk'uko byari byitezwe.
Nubwo ibi byose byabaye, "Emilia Pérez" iracyafite amahirwe yo gutwara ibihembo bikomeye muri Oscars 2025, ikaba filime ifite nominations nyinshi itari mu rurimi rw'Icyongereza mu mateka ya Oscars. Ariko uko izakomeza kwakirwa, cyane cyane muri Mexique, ni ikibazo kigihari.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO