Mercy Masika umuhanzikazi wo muri Kenya uri mu banyamuziki bakunzwe cyane mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba, agiye kugaruka mu Rwanda mu giterane 'All Women Together' (Abagore Twse Hamwe) yatumiwemo na Women Foundation Ministries.
Mercy Masika ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Mwema' ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Kenya ndetse by'akarusho ni we wegukanye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Kenya 2017. Amakuru y'uko uyu muhanzikazi agiye kuza mu Rwanda, Inyarwanda.com yayatangarijwe n'umwe mu itsinda riri gutegura igiterane 'All Women Together' kigiye kuba mu minsi iri imbere. Ni igiterane ngarukamwaka kizaba tariki 15 Kanama-18 Kanama 2018.
Mercy Masika agiye kugaruka i Kigali
Mu mpera za 2017 ni bwo Mercy Masika aheruka mu Rwanda ni nabwo yari ahageze ku nshuro ye ya mbere. Icyo gihe yari yatumiwe mu birori byo gutanga ibihembo bya Groove Awards Rwanda. Akigera i Kigali, Mercy Masika yabwiye abanyamakuru ko yishimiye cyane kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane, akaba yakunze uburyo yasanze mu Rwanda ibintu byose biba biri kuri gahunda no mu murongo mwiza. Abajijwe abahanzi azi mu Rwanda, yavuze ko azi Gaby Irene Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire (gusa azi izina Alga).
Igiterane Mercy Masika yatumiwemo i Kigali
Mercy Masika hamwe n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO